Kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Ukwakira 2026 ku bibuga bya IPRC
Kicukiro hatangijwe imikino ihuriza
hamwe abakozi b’akarere ka Kicukio kuva
ku rwego rw’akagali kugeza ku bakorera ku cyicaro cy’Akarere mu rwego
rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kurushaho guteza imbere
umuco w’ubufatanye mu kazi.
Aya
marushanwa yatangiye uyu wa gatantu
yatangijwe Umuyobozi Nshingwabikorwa
w’Akarere ka Kicukiro ni Bwana Mutsinzi Antoine akaba agamije guha abakozi
b’Akarere umwanya wo gusabana, kumenyana no gukomeza kubaka imikoranire myiza
ibafasha gusohoza neza inshingano zabo zo gukorera abaturage.
Binyuze mu
mikino itandukanye, abakozi bazagira amahirwe yo guhurira mu bikorwa
by’imyidagaduro n’imikino, bigamije kubongerera ubushuti, kubaka icyizere
hagati yabo no gushimangira ko ubufatanye ari imwe mu nkingi z’ingenzi zituma
imirimo ikorwa neza.
Nkuko yatwangajwe n’ Umuyobozi Nshingwabikorwa
w’Akarere ka Kicukiro ni Bwana Mutsinzi Antoine imikino ni kimwe mu bikorwa
bishobora guhuza abantu bafite inshingano zitandukanye, bakarushaho kumenyana
no gusangira intego imwe. Ku bakozi b’Akarere ka Kicukiro, aya marushanwa ni
umwanya wo gukomeza gutsura umubano hagati y’abakorera mu nzego zitandukanye,
kuva ku rwego rw’Akagari kugeza ku cyicaro cy’Akarere.
Ni kandi
uburyo bwo kwimakaza indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,
hibandwa ku bufatanye, kubahana, gushyigikirana no guharanira kugera ku ntego
rusange.
Ubudaheranwa
ni imwe mu ndangagaciro zigaragaza ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kwikura mu
bibazo, gukomeza kwiyubaka no guharanira iterambere, nubwo bahura n’imbogamizi
zitandukanye.
Mu rwego
rw’akazi, izi ndangagaciro zigaragarira mu gukorera hamwe, gushakira ibisubizo
ibibazo bihari no gushyira imbere inyungu z’abaturage.
Nk’uko
biteganyijwe, aya marushanwa azasozwa ku wa 30 Ukwakira 2026, ari na bwo hazaba
umuhango wo gusoza Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Muri uwo
muhango kandi, hazatangwa ibihembo ku makipe azaba yitwaye neza, hagamijwe
gushimira abakoze ibishoboka byose kugira ngo bagaragaze ubushobozi, ubwitange
n’umwuka mwiza w’amarushanwa.
Ibihembo
bizaba umwanya wo gushimira amakipe azaba yagaragaje umusaruro mwiza, ariko
intego nyamukuru y’aya marushanwa ikaba ari ugukomeza kubaka ubumwe, ubufatanye
n’imikoranire myiza hagati y’abakozi.
Aya
marushanwa aje ashimangira akamaro ko guhuza ibikorwa by’akazi n’ibikorwa
biteza imbere imibanire myiza, kuko umubano mwiza hagati y’abakozi ushobora
kugira uruhare mu kunoza imikorere no kongera ubushake bwo gukorera hamwe.
Biteganyijwe
ko binyuze muri aya marushanwa, abakozi b’Akarere ka Kicukiro bazakomeza
gusangira ubunararibonye, kwimakaza umuco wo gufashanya no gushimangira ko buri
wese afite uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’ubumwe
n’ubudahangarwa.