Ikipe
y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yasezereye Sudani mu gushaka itike
y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri umwaka utaha.
Kuri uyu
Kabiri tariki ya 6 Ukwakira ni bwo Amavubi U23 yari yasuye Sudani mu mukino wo
kwishyura, ni nyuma y’uko umukino ubanza wabereye mu Rwanda, rwawutsinze 3-0.
Umukino wo
kwishyura wabereye kuri Juba Stadium, abasore b’umutoza Eric Nshimiyimana
basabwaga kwirinda ikosa iryo ari ryo ryose ryari gutuma bishyurwa ibi bitego.
U Rwanda
rwaje gutsindwa igitego hakiri kare ku munota wa gatanu w’umukino, Sudani yari
imbere y’abafana bayo yatangiye gutekereza ko bishoboka.
Byaje kuba
bibi ku Rwanda ku munota wa 40 ubwo Muhoza Daniel yahabwaga ikarita itukura, u
Rwanda rusigara ari abakinnyi 10.
Bakiva ku ruhuka ku munota wa 48, Amavubi yabonye igitego cyo kwishyura ubwo umukinnyi wa Sudani, nayo imbere y'abafana b'amavubi bagizwe n'abasirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'ingabo z'umuryango w'abibumbye bw kurinda mahoro muri icyo gihugu aho umukinnyi Awab Antar yitsindaga.
Umukino warangiye ari 1-1 maze Amavubi akomeza ku giteranyo cy’igitego 4-1 mu cyiciro gikurikiyeho Amavubi y’u Rwanda akaba agomba kuzacakirana na Cameroun mu kwezi gutaha.
Igikombe cya
Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizaba mu 2027, kizitabirwa n’amakipe
umunani. Misiri ifite itike yo gukina imikino ya nyuma nk’igihugu kizakira iri
rushanwa, mu gihe ibindi bihugu 42 bizahatanira imyanya irindwi isigaye binyuze
mu byiciro bitatu by’amajonjora.