Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ba RWANBATT-2, bakoze igikorwa cyo kuvura ku buntu no gutanga ibikoresho by’imikino birimo imyambaro n’imipira yo gukina, ku baturage bari mu nkambi ya Malakal, muri Leta ya Upper Nile.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026, cyagaragaje ubushake mu gufasha abaturage no kubagarurira icyizere cy’ ubuzima n’umutekano.
Abaganga bo muri RWANBATT-2 basuzumye abarwayi, babaha imiti n’ubundi buvuzi bukenewe, ndetse banatanga inyigisho ku buzima, hibandwa ku ndwara zitandura, zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete. Abantu barenga 107 ni bo bahawe ubufasha bw’ubuvuzi.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Inkambi, Bwana Peter Adieng, yashimiye abateguye iki gikorwa, ashimira by’umwihariko UNMISS na RWANBATT-2 ku nkunga n’ubufatanye bakomeje kugaragariza abaturage.
Yagize ati: “Iki gikorwa kigaragaza ubufatanye bukomeye hagati y’Ingabo z’u Rwanda, UNMISS n’abaturage ba Malakal. Ubuvuzi twahawe uyu munsi bufite agaciro gakomeye, kandi twifuza ko ubu bufatanye bwakomeza.”
Umuyobozi w’ingabo za RWANBATT-2, Lt Col Emmanuel Ndahiro, yagarutse ku buryo u Rwanda rushyira abaturage ku isonga mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Yashimangiye ko ubutumwa bw’amahoro budakwiye kugarukira gusa ku kubungabunga umutekano, ahubwo ko bugomba no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bakorera.
Lt Col Ndahiro yagize ati: “Imikorere y’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ishyira abaturage ku isonga. Uretse kubungabunga umutekano, twiyemeje gushyigikira abaturage no gushyiraho uburyo bwo kubafasha mu mibereho myiza.”
Umwe mu bahawe ubuvuzi, Silvio Stephen yagize ati: “Turashimira ingabo z’u Rwanda kuba batuvuye nta kiguzi. Turasaba ko ibi bikorwa by’ubuvuzi byakomeza, kuko abantu benshi baba muri iyi nkambi bahura n’imbogamizi zo kubona serivisi z’ubuvuzi, kandi bakaba badafite ubushobozi bwo kwishyura ubuvuzi cyangwa kugura imiti.”
Uretse igikorwa cyo kuvura, habaye n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya RWANBATT-2 n’urubyiruko rwo mu nkambi. Uyu mukino wari ugamije guteza imbere ubumwe, imibanire myiza n’ubufatanye hagati y’impande zombi.
RWANBATT-2 ni yo yatsinze igitego 1–0, mu mukino waranzwe n’umwuka w’ubusabane.