Leta y’u Rwanda irateganya kuvugurura imiterere y’imirimo n’inshingano z’abakozi mu nzego z’ibanze, kuva ku rwego rw’akagari kugera ku karere, mu rwego rwo kunoza imitangire ya serivisi, kunoza imikorere y’inzego z’ubuyobozi no kurushaho kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Izi mpinduka zigaragara mu nyandiko yerekana imiterere mishya y’imirimo iteganyijwe ku rwego rw’Akarere, Umurenge n’Akagari. Ziteganya ko hari imyanya izavaho, indi igahuzwa cyangwa igahindurirwa amazina, mu gihe hazashyirwaho n’indi mishya igendanye n’inshingano zitezwe kuri buri rwego.
Ku Kagari hazongerwaho imyanya ibiri mishya
Mu mpinduka ziteganyijwe, Akagari kazagira abakozi bane aho kuba babiri basanzwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari na SEDO, ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Hazongerwaho umwanya w’Ushinzwe Itangwa rya Serivisi ku Muturage (Citizen Service Delivery Officer) n’uw’Ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (Agriculture and Animal Resources Officer).
Byongeye kandi, umwanya wa SEDO uzahindurirwa izina witwe Economic and Human Capital Development Officer, akomeze kugira inshingano zijyanye n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Imirenge izagira amashami yihariye y’iterambere
Ku rwego rw’umurenge, hateganyijwe gushyiraho amashami abiri azibanda ku iterambere ry’ubukungu n’imari, ndetse n’imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Ishami ry’Iterambere ry’Ubukungu (Economic Development Team) rizaba rigizwe n’abakozi batanu, barimo umuyobozi waryo n’abandi bashinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere, ubutaka n’ibikorwaremezo, ubworozi, ndetse n’iterambere ry’ubucuruzi n’amakoperative.
Ishami ry’Imibereho Myiza n’Ubwiteganyirize bw’Abaturage (Human Capital & Social Protection Team) rizaba rigizwe n’abakozi batatu. Inshingano zabo zizibanda ku bwishingizi n’imibereho y’abaturage, ubuzima, isuku n’isukura, ndetse n’ubugenzuzi bw’uburezi.
Aya mashami yombi azaba afite imyanya umunani. Hiyongereyeho abakozi batandatu bazakorera mu biro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, biteganyijwe ko umurenge uzagira abakozi 14.
Abo bakozi batandatu bazaba barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ushinzwe imiyoborere na gahunda zihariye, ushinzwe irangamimerere na noteri, ushinzwe igenamigambi, isuzuma n’imicungire y’amakuru, umukontabure, ndetse n’umunyamabanga uzaba anashinzwe kwakira abagana umurenge.
Mu Turere hazibandwa ku guhuza inshingano no kunoza imikorere
Ku rwego rw’akarere, impinduka ziteganyijwe zirimo guhuza amashami afite inshingano zisa, gukuraho imyanya isubiramo inshingano z’abandi bakozi no koroshya imitangire ya serivisi.
Mu turere two mu cyaro, hateganyijwe gukuraho imyanya irimo uwa Corporate Service Division Manager, kubera ko inshingano zawo zigaragara nk’izisubiramo iz’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.
Hari n’indi myanya iteganyijwe gukurwaho, irimo uw’umukozi ushinzwe ibiro by’Inama Njyanama, uwakira abagana akarere, ushinzwe inyemezabuguzi, umugenagaciro w’ubutaka n’ushinzwe ikoranabuhanga na sisitemu z’amakuru.
Inshingano zimwe muri izo zizakomeza gukorwa n’abandi bakozi, mu gihe izindi zishobora koroshywa hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo urubuga rwa Irembo.
Amashami y’ubukungu n’imibereho myiza azahuzwa
Mu rwego rwo kunoza imikoranire, amashami abiri arimo irishinzwe iterambere ry’ubucuruzi no guhanga imirimo n’irishinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere azahuzwa, avemo ishami rimwe ryitwa Economic Development Unit.
Iri shami rizaba rigizwe n’abakozi batandatu, barimo umuyobozi waryo, ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi no guhanga imirimo, ushinzwe ubuhinzi, ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere, ushinzwe ubworozi, ndetse n’ushinzwe iterambere ry’ibigo bito n’ibiciriritse n’amakoperative.
Ku bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, amashami ashinzwe iterambere ry’abaturage, ubuzima n’uburezi na yo azahurizwa mu ishami rimwe rya Human Capital & Social Protection Unit, rizaba rifite abakozi batanu.
Iri shami rizibanda ku bikorwa bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, ubuzima, uburezi n’ubwiteganyirize.
Hateganyijwe kandi ko umwanya w’ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Gender & Family Promotion Officer) uzimukira muri iri shami, ukazamurwa mu ntera ukitwa Gender, Family Promotion and Social Inclusion Specialist, uzaba ashinzwe uburinganire, iterambere ry’umuryango no kwimakaza uruhare rwa bose mu iterambere.
Izi mpinduka ziteganyijwe ryari?
Izi mpinduka zigaragara mu nyandiko igaragaza imiterere mishya y’imirimo iteganyijwe, bityo ntibivuze ko zose zamaze kwemezwa no gushyirwa mu bikorwa.
Amakuru avuga ko biteganyijwe ko mu tugari twose abakozi bazaba bamaze gushyirwa mu myanya mishya muri Gashyantare 2027. Ku rwego rw’akarere n’izindi nzego bireba, impinduka zose ziteganyijwe kuba zarashyizwe mu bikorwa bitarenze Nyakanga 2027.
Iyi gahunda igamije kuvugurura imikorere y’inzego z’ibanze, gusobanura neza inshingano za buri mukozi no kunoza uburyo abaturage bahabwa serivisi.
Like This Post? Related Posts