• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi w’Umunyarwanda Fabrice Mugisha, uzwi nka Eyo Fabulous ukorera umuziki we  mu gihugu cya Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise Rester va me briser agamije gukomeza kwagura umuziki we no kugera ku bandi bakunzi bawo, by’umwihariko abo mu gace ka Québec.

Iyi ndirimbo nshya ije yiyongera ku bihangano uyu muhanzi amaze gushyira hanze, mu rugendo rwo kumenyekanisha izina rye mu muziki nyarwanda no hanze y’u Rwanda.

Mu buryo bwihariye, Eyo Fabulous yahisemo gukoresha injyana ya Country Pop ihuza umuziki wa Country n’uwa Pop. Yavuze ko yahisemo iyi njyana kuko ikunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki bo muri Québec, akaba agamije kubegera binyuze mu bihangano bifite injyana basanzwe bamenyereye kandi bakunda.

Ibi bigaragaza ubushake bw’uyu muhanzi bwo kwagura umubare w’abakunzi be, akareba uko yakora umuziki uhuza umwimerere we n’ibyishimirwa n’abaturage bo mu gace abarizwamo.

Indirimbo Rester va me briseri yasohokany3 n’amashusho agaragaramo abakobwa b’abanyamideli bakomoka muri Amerika y’Epfo, bazwi ku mbuga nkoranyambaga kubera ibikorwa byabo 

Abo banyamideli bagaragara muri aya mashusho, ayongerera isura igezweho kandi agamije gutuma indirimbo igera ku bantu benshi bafite imico n’ibyifuzo bitandukanye mu bijyanye n’imyidagaduro.

Fabulous ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakorera  umuziki wabo hanze y'u Rwanda bakomeje gukora cyane mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano byabo. 

Mu mwaka wa 2025, yashyize hanze EP yise Love is Life yiyongera ku zindi ndirimbo amaze gukora.

Zimwe  ndirimbo za Fabulous zakunzwe harimo Teyamo yakoranye na Camille Jacobs, La mama Le papa,Avec toi, ,Reviens,Isabella,Wankurahe na Anyela (Mamacita”* hamwe n’izindi ndirimbo zitandukanye.

Binyuze muri *“Rester va me briser”, uyu muhanzi akomeje gushaka uburyo bwo gukomeza gukundisha  abakunzi be, by’umwihariko muri Québec indirimbo ze 

yifuza kandi ko umuziki we urenga imbibi z’abakunzi b’indirimbo nyarwanda ukagera no ku bandi bantu bakunda injyana ya Country Pop.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments