U Rwanda
rwasabye Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu
biwugize kurushaho kurwanya urwango, ihakana rya Jenoside no kudahana,
rushimangira ko kwibuka abazize Jenoside bigomba kujyana n’ingamba zifatika zo
gukumira ko ibyabaye bitazongera kubaho.
Ubu butumwa
bwatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga,
ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya Loni yabereye i New York, ku wa 12
Ukwakira 2026.
Muri iyi
Nteko Rusange ya Loni, Amb. Ngoga yagarutse ku kwibuka jenoside, iterambere
rirambye rya Afurika n’ishingiro ry’amahoro arambye kuri uyu mugabane.
Ngoga
yashimye uruhare rwa Loni mu bikorwa byo kwibuka no kwigisha ku mateka ya
jenoside, ariko avuga ko hakenewe kureba niba amasomo ajyanye n’amateka
ahinduka ibikorwa bifatika aho kuba biri muri raporo zitandukanye.
Yagaragaje
ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni, yabanjirijwe
n’ibikorwa by’ivangura, guhakana agaciro k’abantu no gukwirakwiza amagambo
y’urwango.
Yavuze ko mu
gihe radiyo zakoreshejwe mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango mu 1994, muri iki gihe
imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga bishobora gutuma ubutumwa nk’ubwo bugera
ku bantu benshi mu gihe gito.
Ambasaderi
Ngoga yanenze ko hari abantu bakwirakwiza urwango n’amacakubiri bahabwa urubuga
muri politiki aho kubazwa inshingano.
Ati
“Ntidushobora kuvuga mu buryo bwizewe ko dukumira jenoside, mu gihe twemerera
urwango kuba igikoresho muri politiki.”
Yasabye ko
iminsi mpuzamahanga yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Holocaust na
Jenoside yo muri Srebrenica itanga umusaruro ugaragara mu burezi, guhindura
imyumvire no gukumira ibyaha bya jenoside.
Muri iyi
Nteko Amb. Ngoga yavuze ko nubwo hashize imyaka isaga 32 Jenoside yakorewe
Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rugishakisha abantu barenga 1.000 bakekwaho
kugira uruhare muri ayo mahano.
Yashimiye ibihugu
byafashije mu kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside n’ibindi
byaha byibasiye inyokomuntu, asaba ko ubufatanye mu butabera bukomeza, ihakana
rya Jenoside rikamaganwa, abarokotse na bo bakarindwa.
Ku
iterambere rya Afurika, Amb. Ngoga yavuze ko ikibazo cy’uyu mugabane
kitagarukira ku kubura umutungo, ahubwo ko harimo n’ubushobozi buke bwo
kuwubyaza umusaruro, kuwugumana no kuwushora hagamijwe kuzamura ubukungu
bw’ibihugu.
Yagaragaje
ko raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni igaragaza ko igihombo n’amahirwe
y’ubukungu Afurika itabyaza umusaruro bifite agaciro ka miliyari 2.100
z’amadolari, mu gihe mu 2024 umugabane wabonye ishoramari ritaziguye
ry’amahanga rya miliyari 97 z’amadolari n’inkunga y’iterambere ya miliyari 42
z’amadolari.
Yongeyeho ko
hagati ya 2000 na 2021, umutungo kamere wagize impuzandengo ya 11,8%
by’umusaruro mbumbe wa Afurika, ugereranyije na 2,8% ku rwego rw’Isi.
Amb Ngoga
yavuze ko nubwo bimeze bityo, Afurika igikomeje guhura n’ubukene n’ibibazo
by’umutekano muke, ashimangira ko hakenewe imiyoborere myiza, gukoresha
umutungo binyuze mu mucyo no gusaranganya abaturage inyungu z’iterambere mu
buryo buboneye.
Like This Post? Related Posts