Guverinoma
y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira isiganwa ry’imodoka
nto rizwi nka Formula 1 African Grand Prix, aho rwitezweho
kuzongera ubukerarugendo, ishoramari, ritanga imirimo mishya kandi biteze
imbere impano z’urubyiruko muri siporo yo gusiganwa ku modoka
Ni urushanwa
ryitezweho ibikorwa remezo bigezweho bizubakwa aho biteganyijwe no kujya
byifashishwa mu myaka 10 izashira ruyakira.
Ibi
byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB),
Jean-Guy Afrika, na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ubwo basobanuraga
intego z’u Rwanda mu kwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi.
Ni mu
kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira
2026, ubwo u Rwanda rwemererwaga kwakira irushanwa rya Formula 1 Afurika Grand
Prix, ruzatangira kwakira kuva mu 2030 mu gihe cy’imyaka 10 ikurikiranye.
Umuyobozi
Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko Formula 1 iri muri gahunda y’igihe kirekire
u Rwanda rufite yo kuba ihuriro ry’ubukerarugendo, ishoramari na serivisi.
Yavuze ko
ikibuga cyo gusiganiramo kizubakwa hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya
cya Kigali kirimo kubukwa mu Karere ka Bugesera, bikazatuma cyongera ubushobozi
bwo kwakira abagenzi buve kuri miliyoni ebyiri bugere hafi kuri miliyoni eshanu
ku mwaka.
Ati: “Ni
ngombwa kugaragaza ko Formula 1 iri muri gahunda yagutse y’igihe kirekire
igamije gushyira u Rwanda ku mwanya w’ingenzi mu bukerarugendo, ishoramari na
serivisi.”
Yibukije ko
mu myaka icumi ishize u Rwanda rwakoresheje siporo nk’uburyo bwo guteza imbere
ubukerarugendo, harimo Basketball Africa League rwakiriye ku bufatanye na NBA
na Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.
Yasobanuye
ko Formula 1 ari indi ntambwe muri iyo gahunda, kuko izakurura abantu benshi
bazakenera serivisi zitandukanye zirimo amahoteri, resitora, ubwikorezi
n’ibicuruzwa.
Yavuze ko
ikibuga cyo gusiganiramo muri iryo rushanwa giteganyijwe kuzaba gifite ubushobozi
bwo kwakira abantu ibihumbi 100, mu gihe mu mpera z’icyumweru cy’irushanwa
hateganywa abantu bagera hafi ku bihumbi 300 bazakoresha serivisi zitandukanye.
Ati: “Ibyo
bizongera cyane icyifuzo cy’ibicuruzwa na serivisi, bityo ubucuruzi busanzwe
bukure. Ibyo kandi bizongera amafaranga Leta ikusanya binyuze mu misoro ku
bicuruzwa na serivisi, imisoro ku nyungu z’ibigo n’indi misoro.”
Jean-Guy
Afrika yongeyeho ko ishoramari rishya rizakururwa n’iri rushanwa rishobora
gutuma haboneka imirimo mishya, rikagura ibikorwa by’ubucuruzi
Umuyobozi
Mukuru wa RDB yavuze ko guhitamo izina African Grand Prix bifitanye isano
n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo guteza imbere ubufatanye n’ubuhahirane hagati
y’ibihugu bya Afurika.
Yagaragaje
ko u Rwanda ruri Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) no ku Isoko Rusange
rya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), rukaba rwaragize uruhare mu
ishyirwaho ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), ndetse rukaba rwarakuyeho
viza ku Banyafurika binjira mu gihugu.
Yavuze ko
guha iri rushanwa izina rya Afurika bizafasha kurigeza ku bafatanyabikorwa
benshi ku mugabane, aho kurigaragaza nk’igikorwa cy’u Rwanda rwonyine.
Ati:
“Turashaka ko kiba igihe siporo ya Formula 1 yagarutse muri Afurika,
ikazahaguma burundu.”
Ni irushwa
ryaherukaga kubera muri Afurika mu myaka 33 ishize aho ryabereye muri Afurika
y’Epfo mu 1993.
Guy
yasobanuye ko icyifuzo ari uko kwakira iri rushanwa byaba intangiriro y’igihe
Afurika izajya yakira andi masiganwa ya Formula 1, ibihugu bitandukanye bikajya
bisimburana mu kuyategura.
Jean-Guy
Afrika yavuze ko ikibuga cyo gusiganiramo kitazubakwa hagamijwe kwakira irushanwa
rimwe gusa mu mwaka, ahubwo ko kizategurwa ku buryo cyakwakira ibindi bikorwa.
Yavuze ko
kizajya cyifashishwa mu bitaramo by’umuziki, imurikagurisha n’ibindi bikorwa
bitandukanye, bityo kigakomeza kubyara inyungu no mu gihe irushanwa ritarimo
kuba.
Ku kibazo
cy’uko inyungu z’ubukungu zitegerejwe zishobora kutagerwaho, yavuze ko u Rwanda
rutabiteganya, ashingiye ku mibare n’uburyo iri rushanwa ryitwaye mu bindi
bihugu, ndetse no ku bikorwa remezo biteganyijwe kubakwa.
Yongeyeho ko
amasezerano ateganyijwe kumara imyaka 10, ku buryo mu gihe umusaruro utegerejwe
utabonetse mu mwaka runaka, hazafatwa ingamba zo kunoza imikorere mu mwaka
ukurikiyeho kugira ngo hakururwe abakerarugendo n’abandi bashyitsi benshi.
Minisitiri
wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko kwakira Formula 1 bigamije kurenga
igikorwa cyo kwakira irushanwa, ahubwo bikazibanda no ku guteza imbere
imyidagaduro, ishoramari, akazi n’impano z’urubyiruko.
Yavuze ko
Formula 1 ari intambwe ikomeye ku Rwanda, kuko ari rimwe mu marushanwa akomeye
ku isi muri siporo yo gusiganwa mu modoka, ihuza amarushanwa, imyidagaduro
n’ubucuruzi.
Ati: “Iyi ni
intambwe ikomeye. Ni ikirango gikomeye mu rugendo rurerure. Iyo uvuga F1 uba
uvuga irushanwa rya mbere siporo yo gusiganwa ku modika ku Isi. Harimo
amarushanwa, imyidagaduro n’ubucuruzi.”
Minisitiri
Mukazayire yavuze ko imyiteguro yatangiye kuva kera, binyuze mu biganiro
n’impande zitandukanye no mu bikorwa by’abafatanyabikorwa biri mu gutegura
umushinga.
Yasobanuye
ko igikurikiyeho ari ugutegura ibikenewe byose, birimo ikibuga cyo
gusiganiramo, ibikorwa remezo n’ibindi bizafasha mu kwakira irushanwa no
gutanga imyidagaduro ku bazaryitabira.
Yashimangiye
ko u Rwanda rutabona Formula 1 nk’ibirori by’icyumweru kimwe, ahubwo ko
ruyifata nk’ishoramari rirambye.
Ati: “Ntabwo
tureba ibirori by’icyumweru kimwe gusa. Nk’uko byavuzwe, ntabwo ari ukwinjiza
amafaranga gusa bakaza bakagenda, ahubwo ni ishoramari.”
Minisitiri
Mukazayire yavuze kandi ko muri gahunda ziteganyijwe harimo gushyiraho ishuri
ryigisha ubumenyi muri siporo y’imodoka (Motorsport Academy), rigamije guteza
imbere impano z’Abanyafurika no kubafasha kubona amahirwe muri uyu mukino.
Yavuze ko
ayo mahirwe atazagarukira kuri Formula 1 gusa, ahubwo azagera no mu yandi
marushanwa yo gusiganwa mu modoka, arimo Rally, agaragaza ko u Rwanda rusanzwe
rwakira Mountain Gorilla Rally.
Yavuze ko
imyiteguro igomba kwibanda ku bikorwa remezo, kongerera abantu ubushobozi no
kugera ku ntego eshatu z’ingenzi ari zo amarushanwa, imyidagaduro n’ubucuruzi,
kugira ngo kwakira Formula 1 bizasigire u Rwanda na Afurika inyungu zirambye.
Like This Post? Related Posts