Perezida wa
Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba
umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry’imodoka ku Mugabane wa
Afurika.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2026, ubwo u Rwanda rwahabwaga kwakira
amasiganwa y’imodoka nto azabera muri Afurika (Formula One Africa Grand Prix),
mu gihe cy’imyaka 10, guhera mu ntangiro za 2030, mu birori byabereye mu nyubako
ya BK Arena.
Yagize ati:
“Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira
imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand
Prix mu ntangiriro ya 2030.”
Yakomeje
agira ati: “U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri
uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.”
Perezida
Kagame yakomeje avuga ko Umugabane wa Afurika ufite ubushobozi bwo kuzamura
ireme rya siporo yo gusiganwa mu modoka.
Yagize ati:
“Ubu bufatanye bwari butegerejwe igihe kirekire kandi ni intsinzi ku Mugabane
wose wa Afurika. Icyo dukeneye ni uko ‘African Grand Prix’ iharurira inzira
andi marushanwa akabera kuri uyu Mugabane.”
Umuyobozi
Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, yavuze ko umunsi utari uwo gutangaza
gusa ko hagiye kuba Grand Prix muri Afurika, ahubwo uyu munsi ni intangiriro
y’igice gishya mu mateka ya Formula 1.
Yavuze ko
amarushanwa ya Formula 1 asanzwe abera mu bice bitandukanye cyane kandi hafite
amateka akomeye ku Isi gusa mu gihe kirekire, hari umugabane umwe wari
utarabona umwanya ukwiriye muri uru rugendo rwacu, uwo ni Afurika.
Ati:
“Afurika ni Umugabane ukungahaye ku mateka, umuco, udushya, impano n’amahirwe
menshi. Ni Umugabane urangwa n’imbaraga, ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo
ndetse n’ubushobozi butagira imipaka bwo gukomeza gutera imbere.”
Tumaze
imyaka myinshi tuvuga ko twifuza kugaruka muri Afurika, ariko buri gihe
twashimangiraga ko tugomba kubikora mu buryo bukwiye, dufite icyerekezo gikwiye
kandi dufatanyije n’umufatanyabikorwa ukwiriye. Uwo mufatanyabikorwa ni u
Rwanda.”
Iri rushanwa
ryaherukaga kubera ku Mugabane wa Afurika mu myaka 33 ishize, aho icyo gihe
ryabereye muri Afurika y’Epfo.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere hazatangazwa amakuru arambuye ajyanye n’itariki isiganwa rya mbere rizaberaho, ibyiciro byo kubaka ikibuga cy’amasiganwa ndetse na gahunda y’ibikorwa bizajya biba mu mpera z’icyumweru cy’amarushanwa.
Like This Post? Related Posts