• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, azitabira inama ya gatatu y’u Burusiya na Afurika iteganyijwe kubera i Moscou ku wa 28 n’uwa 29 Ukwakira 2026, nk’uko Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, yabitangarije ibiro ntaramakuru by’u Burusiya, TASS.

Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko u Rwanda n’u Burusiya biri gutegura amasezerano agamije gushyiraho komisiyo ihuriweho izibanda ku bufatanye mu bya politiki, ubukungu n’imibereho myiza. Aya masezerano ateganyijwe gushyirwaho umukono mu gihe cy’iyi nama.

Ibi Ambasaderi yabigarutseho nyuma yo kwitabira ihuriro mpuzamahanga rya cyenda ryiswe “The North Caucasus: Space of Dialogue, Traditions and Development”, ryibanze ku biganiro, imigenzo n’iterambere mu karere ka Caucase y’Amajyaruguru.

Yavuze ko u Rwanda rushaka kwagura ubufatanye n’u Burusiya, bukava ku rwego rw’ibihugu byombi bukagera no ku rwego rw’uturere, cyane cyane mu bucuruzi n’ishoramari.

Mu rwego rwo gukomeza ubwo bufatanye, Nzabamwita yatangaje ko u Rwanda rwifuza ko ibigo byo mu karere ka Caucase y’Amajyaruguru byashora imari mu Rwanda, cyane cyane mu gukora ifumbire mvaruganda.

Yagize ati: “Turashaka kubona ifumbire, ariko icyiza kurushaho ni uko abashoramari bashora imari mu Rwanda mu kubaka inganda ziyikora. Byarushaho kuba byiza kandi bihendutse, bikazanungura n’amasosiyete ashora imari.”

Mu kiganiro yagiranye na TASS, Ambasaderi Nzabamwita yavuze ko u Rwanda rushaka kwagura ubufatanye n’u Burusiya mu nzego zitandukanye zirimo igisirikare n’umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, ubuvuzi, uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, siporo n’ubukerarugendo.

Yashimangiye ko intego ari uguhindura umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi ukavamo ubufatanye bufatika, butanga inyungu zigaragara ku mpande zombi.

Mu byihutirwa, uburezi na siyansi biri mu nzego zishyirwamo imbaraga. U Rwanda rurashaka kongera amahirwe y’abanyeshuri barwo yo kwiga muri kaminuza zo mu Burusiya, cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ubuhinzi.

Ibihugu byombi kandi bifatanya mu bijyanye n’ingufu za nikeleyeri. Ikigo cy’u Burusiya, Rosatom, kiri gufasha u Rwanda mu mushinga wo guteza imbere ikoranabuhanga rya nikeleyeri hagamijwe kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri, aho umushinga w’uruganda rwa mbere rw’u Rwanda uteganyijwe kugera ku cyiciro cyo gutangira gukora mu ntangiriro za 2030.

Ambasaderi Nzabamwita yanagaragaje ko hari amahirwe ku bashoramari bo mu Burusiya mu Rwanda, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, mu gukora ifumbire mvaruganda no mu bikoresho bya siporo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments