Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gitambi, mu Karere ka Rusizi, bavuga ko bahangayikishijwe n’abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane zahabu, mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba baturage bavuga ko abo bacukuzi bangiza imirima yabo,
bayitengura mu gihe bashakisha amabuye y’agaciro, bikabangiriza ubutaka kandi
bikabangamira ibikorwa byabo by’ubuhinzi.
Bavuga kandi ko iyo bagiye kubaza abo bantu impamvu bangiza
imirima yabo, hari igihe babasubiza nabi ndetse bakabatera ubwoba, ku buryo
bamwe batinya kubavugisha kubera impungenge z’umutekano wabo.
Basaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo, hagafatwa
ingamba zo guhagarika ubucukuzi butemewe no kurinda imitungo n’umutekano
w’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora
James, avuga ko nta kompanyi iri gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri uwo
murenge. Yongeyeho ko kompanyi yari ihari mbere yakoraga ubushakashatsi, ariko
na yo itakibukora.
Yihanangirije abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu
buryo butemewe, avuga ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa azahanwa
by’intangarugero.
Reba muri iyi videwo
ibindi bisobanuro ku kibazo cy’ubucukuzi bwa zahabu butemewe n’impungenge
z’abaturage ba Gitambi.
Like This Post? Related Posts