• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Ubuzima bwa Papa Léon XIV, ufite imyaka 71 bumeze neza nyuma yaho ku wa kabiri  yajyanywe mu bitaro aho yari agiye  kubagwa ikibyimba cya kanseri cyari ku  gihaha  cye cy’iburyo igikorwa cyamaze  amasaha atatu kikagenza neza

Vatikani yatangaje ko Papa kuri uyu wa gatatu Nyirubutungane yabyutse neza nyuma yo kubagwa, kandi ko igikorwa cyo kumubaga cyagenze nta ngorane zabayeho. Yongeyeho ko hakomeje gukorwa ibindi bizamini kugira ngo hamenyekane niba kanseri yari yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri.

Mu itangazo ryayo, Vatikani yagize iti: “Kugira ngo harebwe ko ikibyimba cyakuweho burundu ku gice cyo hasi cy’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha bye

Yakomeje ivuga ko kubagwa byemeje ko Papa Léon XIV afite kanseri yo mu bihaha izwi nka adenocarcinoma, nk’uko byari byakekwaga hashingiwe ku bizamini byakozwe mbere yo kubagwa.

Ku wa Kabiri, mbere y’uko abagwa, Papa Léon XIV yageze mu bitaro bya Gemelli i Roma aseka kandi asuhuza abantu bari baje kumwakira.

Vatikani yatangaje ko igihe azamara aruhuka gishobora kumara icyumweru kimwe  aho Inama n’ibindi bikorwa yagombaga kuyobora byasubitswe kugeza ku wa 20 Ukwakira.

Uku kubagwa kandi kwateje ibibazo ku bijyanye n’uko azashobora gukora urugendo rurerure yateganyaga muri Amerika y’Epfo rwari ruteganyijwe mu kwezi gutaha.

Ibi bibaye ubwa mbere Papa Léon XIV ajyanywe mu bitaro kuva yatangira kuyobora Kiliziya Gatolika ku wa 8 Gicurasi 2025.

Ku Cyumweru, nyuma y’isengesho rya Angelus ryabereye ku kibuga cya Mutagatifu Petero, Papa Léon XIV yari yatangarije imbaga y’abantu ko abaganga bavumbuye ikibyimba gito mu bihaha bye, kiri mu rwego rwa mbere

Icyo kibyimba cyari cyagaragaye mu bizamini by’ubuvuzi yakorewe, bituma hafatwa umwanzuro wo gukomeza kumusuzuma no kumubaga.

Kugeza ubu, Vatikani yatangaje ko Papa ari gukurikiranwa n’abaganga mu gihe akira, mu gihe hategerejwe ibisubizo by’ibindi bizamini bizagaragaza niba kanseri yari yarakwirakwiriye mu bindi bie by’umubiri we  

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments