• Amakuru / MU-RWANDA

 

Urubanza ruregwamo Umunyamakuru Ndambendore Valens, uzwi nka Ndahiro Valens Papy, aburanamo n’Ubushinjacyaha ku byaha birimo gutukana mu ruhame akekwaho gukorera umunyemari, rwasubitswe, nyuma y’uko hagaragaye imbogamizi zijyanye no kuboneka kwa dosiye y’uregwa no kuba umwunganizi we atitabiriye iburanisha kubera uburwayi.

Ndambendore Valens AKA Ndahiro Valens Papy, akurikiranyweho akurikiranyweho ibyaha birimo gutukana mu ruhame no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha.

Ni ibyaha aregwa gukorera umunyemari Ndacyayisenga Matherne, ariko akaba yari yarabigizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Nyuma yo kugirwa umwere ubwo hasomwaga icyemezo tariki 12 Kamena 2026, Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’umwanzuro buhita buwujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwagombaga kuburanisha ubujurire kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukwakira 2026.

Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, saa tanu za mu gitondo. Ababuranyi bari bitabiriye, ariko Ubushinjacyaha ntibwari bufite dosiye y’urubanza.

Ibi byatumye umushinjacyaha ava mu cyumba cy’iburanisha cya kabiri ajya kureba niba dosiye ya Ndambendore Valens yaba iri mu kindi cyumba cy’iburanisha cya gatatu. Ibyo byatwaye iminota igera ku 10.

Nyuma yaho, abahagarariye Ndacyayisenga Matherne basabye Urukiko gusubika urubanza mu gihe Ndambendore Valens yaba adafite umwunganizi mu mategeko.

Ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo abwira inteko iburanisha yari igizwe na Perezida n’umwanditsi, Ndambendore Valens yasobanuye ko umwunganizi we yari yafashe urugendo aza mu rukiko, ariko akaza kuremba akajya kwivuza.

Yongeyeho ko mu gihe yavurwaga yahawe icyemezo cy’uburwayi kimuruhutsa iminsi ine, kugeza ku wa 18 Ukwakira 2026.

Perezida w’inteko iburanisha yabajije Ubushinjacyaha niba hari icyo bwongeraho kuri ibyo bisobanuro, busubiza ko amategeko ateganya ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe n’umwunganizi mu mategeko.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha, rishyiraho undi munsi wo gukomeza urubanza, ari wo wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments