• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage bajya kwivuriza kuri Poste de Santé ya Karembure, mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro, barinubira kwishyuzwa amafaranga yose ya serivisi z’ubuvuzi, nubwo bavuga ko bishyuye ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli.

Aba baturage bavuga ko bibaza impamvu basabwa kwishyura 100% by’amafaranga ya serivisi z’ubuvuzi kandi baramaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bugamije kubafasha kubona serivisi z’ubuvuzi bitabagoye cyane.

Iki kibazo giteye impungenge bamwe muri bo, cyane cyane ko kwishyura amafaranga yose ya serivisi z’ubuvuzi bishobora kubongerera umutwaro w’amafaranga mu gihe bagiye kwivuza.

Icyakora, ntiharamenyekana impamvu ituma abo baturage bishyuzwa 100%, niba hari serivisi zitishyurirwa muri Mituweli cyangwa niba hari ikindi kibazo kijyanye n’ubwishingizi bwabo.

Umuyobozi wa Poste de Sante wa Karembure Nshimiyimana Philbert ahakana ibyo abaturage ahubwo agasobanura ko babakire uko bikwiriye.

Ibindi birebe muri iyi video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments