• Amakuru / POLITIKI


Polisi n’abigaragambyaga batanye mu mitwe i Paris kuri uyu wa Gatandatu, mu myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’u Bufaransa, yamagana Guverinoma n’ingamba zayo mu gihe abaturage bahanganye n’izamuka ry’ibiciro by’imibereho.

Amashusho y’iyo myigaragambyo agaragaza abapolisi bakubita abigaragambyaga bakoresheje inkoni, abandi bakoresha gaz iryana mu maso. Bamwe mu bigaragambyaga bagaragaye bikinga umutaka, mu gihe umwuka wari ukomeje kuba mubi. Nyuma, umwotsi mwinshi wuzuye aho byaberaga, bituma impande zombi zisubira inyuma.

Hari kandi amashusho agaragaza abapolisi bafashe umwe mu bigaragambyaga, bamuzirika amaboko mbere yo kumujyana.

Abashyigikiye umutwe w’imyigaragambyo wa Gilets Jaunes (Yellow Vests), abanyeshuri, amashyirahamwe y’abakozi n’andi matsinda ni bo bifatanyije muri iyo myigaragambyo. Bari bahurijwe hamwe n’uburakari buterwa n’izamuka ry’ibiciro by’imibereho ndetse n’imyigaragambyo y’abanyeshuri imaze ibyumweru byinshi, ijyanye no kutabona ingengo y’imari ihagije mu mashuri no kutishimira ivugururwa ry’uburezi.

Imyigaragambyo y’abanyeshuri yatangiye hagati muri Nzeri, imaze gutuma abantu ibihumbi bafatwa. Minisiteri y’Ubutabera y’u Bufaransa yatangaje ko abantu 6.877 bashyizwe mu maboko ya polisi hagati ya tariki ya 28 Nzeri na tariki ya 8 Ukwakira, aho abana bari munsi y’imyaka 18 bagize 86% by’abafashwe.

Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, yemeye ko uburakari bw’urubyiruko “budaturuka ku busa”, anavuga ko Guverinoma izatangaza ingamba za mbere zo gukemura ibibazo bitarenze impera z’Ukwakira. Icyakora, yagaragaje ko ashyigikiye inzego z’umutekano, ahakana ibirego bivuga ko zikoresha igitugu mu buryo buhoraho.

Imyigaragambyo yo ku wa Gatandatu yongeye kwibutsa Abafaransa ibikorwa bya Yellow Vests byatangiye mu 2018, ubwo abaturage bigaragambyaga kubera imisoro ku bicanwa, nyuma bikaguka bikagera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Icyo gihe, abigaragambyaga basabaga ingamba zo kugabanya ikiguzi cy’imibereho no gukemura ubusumbane mu bukungu. Ibyo bikorwa byigeze gukurura abantu ibihumbi amagana, kandi kenshi byarangiraga habayeho guhangana gukomeye hagati y’abigaragambyaga n’abapolisi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments