Umushumba wa
Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yavuye mu bitaro bya Gemelli biherereye
i Roma mu Butaliyani, nyuma y’iminsi ine abazwe kugira ngo akurwemo ikibyimba
cya kanseri cyari mu bihaha bye.
apa Leo XIV
w’imyaka 71 yasohotse mu bitaro agenda n’amaguru nta muntu umufashije, ndetse
abanza kuganira n’abari baje kumwifuriza gukira vuba, mbere yo kwinjira mu
modoka yari imutegereje.
Abaganga
bamwitayeho batangaje ko ibizamini by’amaraso n’amafoto y’ibihaha byagaragaje
ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza nyuma yo kubagwa.
Igikorwa cyo
kumubaga cyabaye ku wa Kabiri, kimara iminota 90, aho abaganga bamukuyemo igice
cyo hasi cy’igihaha cye cy’iburyo.
Icyakora,
ibyavuye mu bindi bizamini bigamije kureba niba kanseri itarakwirakwiriye mu
bindi bice by’umubiri ntibiratangazwa.
Vatican
yatangaje ko Papa azayobora isengesho rya Angelus, anatange umugisha ku
bakirisitu bazaba bateraniye mu Rubuga rwa Mutagatifu Petero ku Cyumweru.
Ni igikorwa
gitegerejwe na benshi, cyane ko yari yarahagaritse gahunda ze zose kugeza ku wa
20 Ukwakira kugira ngo abanze yite ku buzima bwe.
Ku wa
Gatanu, hasohotse amafoto agaragaza Papa Leo XIV asoma Misa mu bitaro, ndetse
aha Ukarisitiya bamwe mu bakozi babyo.
Kuri uwo
munsi, yanagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir
Putin, aho yamusabye gushyira imbere ibiganiro n’amahoro mu gihe intambara yo
muri Ukraine ikomeje.
Papa yasabye
kandi agahenge mu Mujyi wa Oleshkiy ugenzurwa n’u Burusiya, kugira ngo
abaturage bashobore guhungishwa no kugezwaho ibiribwa n’imiti.
Abari hafi
ya Papa bavuga ko yifuza kudasubika urugendo ateganya kugirira muri Amerika
y’Epfo mu ntangiriro za’Ugushyingo, ruzaba rurimo gusura Peru, aho yamaze
imyaka myinshi akora umurimo w’iyogezabutumwa.