• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irashinja uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila, gutegura igitero gikomeye kigamije kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma yo kurushaho kwegerana n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ushyigikiwe n’u Rwanda nk’uko Leta ya Congo ibivuga.

Patrick Muyaya, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ku wa Gatanu ko Kabila yafashe icyemezo cyo gutegura ku mugaragaro igikorwa gikomeye cyo kurwanya Repubulika ya Congo.

Yagize ati: “Kabila yafashe icyemezo cyo gushyira ku mugaragaro igitero cye gikomeye cyo kurwanya Repubulika.”

Muyaya yavuze ko gukoresha intwaro ari uguhitana Abanyekongo hagamijwe kwigarurira ibice by’igihugu.

Uyu muvugizi yanenze ishyirwaho ry’indi miterere ya politiki n’igisirikare, avuga ko ari uburyo bwo guhindura isura y’umutwe ariko ugakomeza kugira intego zimwe.

Yagize ati: “Barashaka gushyiraho umutwe kugira ngo bagire isura nshya, ariko mu by’ukuri imigambi yabo, gahunda mbi n’uburyo bakoresha birazwi.”

Yakomeje agira ati: “Ababigizemo uruhare ni bamwe, kandi n’imiterere y’uwo mutwe ntirahindutse.”

Ku wa Mbere iki cyumweru dusoje nibwo  Joseph Kabila yatangaje ku mugaragaro ko yunze ubumwe na M23, afata ubuyobozi bw’umuryango mushya witwa Front pour la refondation de la nation (FRN), bisobanura Ihuriro rigamije kuvugurura igihugu.

Uyu muryango wiyerekana nk’ihuriro rya politiki n’igisirikare, ugamije guhuriza hamwe ingufu, umutungo n’ubushobozi by’abawugize kugira ngo urwanye icyo wita igitugu, ndetse ukaba utavuze ko uzirinda gukoresha imbaraga za gisirikare.

Biteganyijwe ko Joseph Kabila azayobora iri huriro, mu gihe abayobozi ba M23 bazahabwa imyanya y’abungirije umuyobozi.

Iri huriro rishya rigaragaza uruhare rurushijeho kugaragara rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu mu bibazo by’umutekano bikomeje kugariza uburasirazuba bwa RDC.

Byongeye kandi, Kabila yakatiwe igihano cy’urupfu adahari mu rubanza mu mwaka ushize, ashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bya M23. Uyu munyapolitiki w’imyaka 55 yayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Ubuyobozi bwa Congo bunamushinja kugira uruhare mu ishingwa rya Alliance du fleuve Congo (AFC), ryari ihuriro rya politiki ryakoraga rifitanye isano na M23, ariko ubu rikaba ryaraseshwe.

Nyuma y’imyaka myinshi aba hanze y’igihugu, Joseph Kabila yongeye kugaragara mu ruhame muri Gicurasi 2025, ubwo yageraga i Goma, umujyi munini wo muri Kivu y’Amajyaruguru wari wigaruriwe na AFC/M23.

Kuva icyo gihe, yakomeje kujya mu duce dutandukanye twigaruriwe n’inyeshyamba.

Mu ntangiriro za 2025, ibitero bya M23, bivugwa ko byari bifashijwe n’ingabo z’u Rwanda, byatumye uwo mutwe wigarurira Goma, nyuma uza no gufata Bukavu, umujyi uherereye muri Kivu y’Amajyepfo.

Kuva icyo gihe, imirongo y’urugamba ntiyahindutse cyane muri rusange, ariko imirwano iracyakomeza, rimwe na rimwe ikaba ikomeye. Ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones) n’imbunda ziremereye na byo biri mu biranga iyi mirwano.

Intara ya Kivu y’Amajyepfo iracyari hamwe mu duce dukunze kuberamo imirwano ikomeye.

Kugaruka kwa Joseph Kabila mu ruhando rwa politiki bibaye mu gihe muri RDC hakomeje kugaragara umwuka w’amakimbirane ajyanye n’ahazaza h’imiyoborere y’igihugu.

Mu mezi ya Kamena na Nzeri, imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga, bavuga ko ushobora gufungura inzira yo kugira ngo Perezida Félix Tshisekedi ayobore manda ya gatatu.

Tshisekedi afite imyaka 63, akaba yarasimbuye Joseph Kabila ku butegetsi. Manda ye ya kabiri y’imyaka itanu igomba kurangira mu 2028. Itegeko Nshinga rya RDC, uko rimeze ubu, riteganya ko umuntu atarenza manda ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Kugeza ubu, ihuriro rikuru ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryakomeje kwitandukanya na Joseph Kabila, nubwo na we amaze igihe anenga ubuyobozi buriho.

Mu ijambo yashyize kuri internet ku wa Gatanu, Kabila yashinjije Guverinoma gushyira imbere inyungu zo kuguma ku butegetsi aho kwita ku zindi nshingano z’igihugu.

Yagize ati ubuyobozi buriho “bushishikajwe gusa no gukomeza kuguma ku butegetsi.”

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments