Umunyamakuru
Christelle Kabagire wamenyekanye mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro kuri
RBA, ndetse no mu bijyanye n’imideri, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa
rya ‘Secret Story Afrique’ ritegurwa na Televiziyo ya Canal +
Ni irushanwa
ry’itangazamakuru n’imyidagaduro rikorwa kuri Televiziyo, Christelle ahatanyemo
n’abandi 15 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bikoresha ururimi
rw’Igifaransa.
Iri
rushanrwa ribaye ku nshuro ya Gatatu, rihuza abantu bafite amateka n’imiterere
bitandukanye, aho buri wese yinjira mu nzu yihariye afite ibanga ibanga rye
agomba kurinda, akanagerageza gutahura ay’abandi.
Yaryinjiyemo
ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026, ahita aninjira mu mukino w’amayeri
agamije guhisha abandi ibanga rye no kumenya ayabo.
Mu gukoresha
amayeri y’umukino, uyu munyarwandakazi agitangira iri rushanwa yahise yishyira
hamwe na Mistourah, uhagarariye Benin, maze bombi bemeranya kwiyitirira umubano
utari uw’ukuri.
Iri banga
ry’impimbano, mu Gifaransa ryiswe “Nous sommes belle-mère et belle-fille”,
rigamije kuyobya abandi bitabiriye irushanwa, kugira ngo batamenya umubano
nyakuri uri hagati yabo cyangwa ngo babashe gutahura amabanga yabo bwite.
Kuba
Christelle ari we uhagarariye u Rwanda byatumye abakurikira iri rushanwa
batangira kumwereka ko bamushyigikiye, bibanda ku mahirwe afite yo
kumenyekanisha igihugu mu irushanwa rikurikirwa n’abakunda ibiganiro
by’imyidagaduro.
Uretse kuba
ari umunyamakuru wamenyekanye kuri RBA, Christelle azwi no mu bijyanye n’imideli,
ibintu bishobora kumufasha mu buryo bwo kwigaragaza no kubaka umubano n’abandi
bitabiriye irushanwa.
Urugendo rwe
muri iri rushanwa ruje rukurikira urwa France Mpundu, na we wahagarariye u
Rwanda muri ‘Secret Story Afrique’ mu gice giheruka cya Kabiri, akagera mu
cyiciro cya nyuma cy’irushanwa. Ibi bituma ahangwa amaso cyane hibazwa niba
nawe azagera kure nk’aho.
Ubwo icyo
abanyarwanda dutegereje turi banehsi ni ukumenya niba Christelle Kabagire
azabasha kurinda ibanga rye, no gutahura ay’abandi muri ‘Secret Story Afrique’
igice cya Gatatu, akabasha kubona intsinzi.
Igihembo
nyamukuru giteganyijwe muri iri rushanwa, ni miliyoni 20 z’amafaranga
akoreshwa mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika yo hagati no mu
burengerazuba, azwi nka FCFA.
Like This Post? Related Posts