Igipolisi
cya Uganda, cyemeje amakuru y’urupfu rwa Kabera Robert wamamaye nka “Sergeant
Robert” rwabereye mu gace kitwa Luwala, mu Karere ka Mpigi kimwe n’urupfu
rw’umucuruzi witwa Nteziyaremye Africano warashwe ari kumwe n’umugore we
Kyompire Peace.
Umuvugizi wa
Polisi ya Uganda, ACP Kituuma Rusoke yagarutse kuri ibi byaha mu kiganiro
yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira, 2026.
Yavuze ko
Polisi ya Uganda yamenye ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ubwicanyi
bwakozwe bwo guca umuntu umutwe.
Ngo byaje kumenyekana ko uwishwe ari Robert Kabera w’imyaka 50, umurambo we
ukaba waragejejwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, mu gihe iperereza ku
byabaye ryatangiye.
Yagize ati “Yego
turabyemera, twamenye urupfu rw’umugabo w’imyaka 50, waciwe umutwe kugeza ubu
umutwe we ntiwabonetse, twakiriye umubiri udafite umutwe ujyanwa mu buruhukiro bwa
Mulago, uwo mugabo yamenyekanye nka Kabera Robert amenywe n’umuryango we.”
ACP Kituuma
avuga ko hagomba gukorwa ubushakashatsi bwa gihanga, kandi agasaba abafite
amakuru yandi kuyabwira Polisi.
Yavuze ko
umurambo wa Kabera wabonywe n’abaturage, bamenyesha Polisi. Ati “Icyo navuga
turimo gukora iperereza kuri ibyo, andi makuru yamenyekana ku bwicanyi
yakorewe, cyangwa ku bijyanye n’ubundi buzima bwe.”
Amakuru
yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga, ni uko Kabera Robert a.k.a Sergeant
Robert yavuye i Kampala ari kumwe n’umuntu wamutwaraga kuri moto witwa
Innocent, uyu akaba ari we bari kumwe amujyanye ku nzu ye ahitwa Kamengo, ku
mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 16 Ukwakira, 2026.
Uyu Innocent
bakomeje kuba bari kumwe kugera nijoro, mu masaha ya saa tanu n’igice, na nyuma
yaho ariko nyuma y’urupfu rwa Sergeant Robert uriya yaburiwe irengero.
Kuva
Sergeant Robert yahunga u Rwanda, atorotse igisirikare n’ubutabera bwa
gisirikare bwamuregaga gusambanya umwana we, yakomeje kuvuga ko atizeye
umutekano we. Ndetse yandikiye inzego za Uganda azisaba kumurindira umutekano.
Polisi ya
Uganda yanavuze ku rupfu rw’uwitwa Nteziyaremye Africano n’umugore we, Kyompire
Peace, rwabereye mu Karere ka Kisoro, ahitwa Zindiro.
Nteziyaremye
n’umugore we barashwe n’abantu batamenyekanye babateze bavuye mu modoka yabo
bashaka kwinjira mu rugo.
Bivugwa ko
Africano yagerageje gusubiza inyuma imodoka kubera umuhanda muto biranga,
hanyuma we n’umugore we basohoka bashaka guhunga ariko uwabateye arabarasa
bombi barapfa.
Polisi ya
Uganda ivuga ko itarabona abakekwaho gukora icyo gitero.
Uretse izi
mfu, Polisi ya Uganda yavuze ku bundi bugizi bwa nabi burimo kwica, kwiba no
gusambanya abagore.
Kugeza ubu
muri Uganda haravugwa ubugizi bwa nabi, ndetse bwatumye Gen Muhoozi Kaineruga,
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, atangiza ‘Operasiyo Kisasi’ avuga ko
izabahashya, kandi ko uzafatwa atazagezwa imbere y’ubutabera.
Like This Post? Related Posts