Perezida
Kagame yasabye urubyiruko kwitekerezaho bakamenya ikintu cya nyacyo n’ikitari
icya nyacyo aho gutegereza ko hari umuntu uzabigisha kwitwara neza ahubwo mo
ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kumenya uko bakwiye kwitwara bakamenya icyo
bashaka.
Ibi
yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026 ubwo yaganiraga n’urubyiruko mu gikorwa
cyiswe Meet The President.
Umukuru
w’Igihugu yabwiye urubyiruko kudata umwanya mu bintu bitabafitiye inyungu
ahubwo ko bakwiye kwiga bagakora kandi bagahitamo ibibafitiye akamaro akaba ari
byo bashyiramo imbaraga nyinshi birinda guta umwanya mu bitabafitiye akamaro.
Yagize ati ”
Ikintu cyose aho uri ntugate umwanya, wige, ukore ndetse ushakishe kwishyiramo
kumenya ikizima ni ikihe ikitari kizima ni ikihe? Hanyuma ikizima ukagikorera,
ikitari kizima ukakirinda ugakomeza ukiyubaka uko igihe gihita”.
Yabwiye
urubyiruko ko ibyo byose bisaba ikinyabupfura no kugendera ku murungo ukwiye
kandi ntibibe iby’akanya gato ahubwo bikaba ibihoraho ku buryo umuntu ahozaho.
Umukuru
w’Igihugu yabwiye urubyiruko ko imyaka barimo ari ho umuntu agira umurongo
w’ubuzima akazaba umuntu muzima cyangwa bikarangira byanze kuko umuntu
yangirika akiri mu myaka rurimo ariko ko ntamuntu uba ukwiye gucika intege kuko
hari ibiba bigishoboka.
Yagize ati ”
Ariko bijya birangira niba iyo myaka warasanze hari ibyo watakaje iyo
uzanzamutse ukavuga uti imyaka […] hari abatwarwa n’amarangamutima n’ibyoroshye
ku Isi bakazimira. Ariko aho uzakangukira ujya umenya ko haracyari igihe cyo
kugira ngo ubihindure ugire ubuzima bwiza. Ntukihebe ntukavuge ngo […] amazi
yarenze inkombe, ashobora gusubizwayo aho yaturutse”.
Yibukije
urubyiruko ko byose bijyana n’imyatwarire y’umuntu kandi akamenya ko atari
kurui we gusa ahubwo no ku bandi kuko ntamuntu wikorera adafite undi abereyeho.
Iyo
myitwarire uba ugomba kuyigiramo atari kuri wowe gusa ahubwo no ku bandi kuko
nta wowe gusa ubaho hatariho undi. Ntibibaho ni wowe gusa mu muryango ni wowe
gusa muri sosiyete ni wowe gusa mu gihugu. Kwiyubaka bijyana n’ibitekerezo
bizima n’imikorere mizima.”
Yavuze mko
umuntu adakwiye kubanza kurebera ku by’abandi bakoze ahiubnwo ko akwiye kubanza
kwirebaho agahitamo ikizima kuri we. Yavuze ko n’ubwo atari bibi kwigira ku
bandi ariko umuntu ku giti cye ari we ukwiye kumenya ikimukwiye kandi kizima
hanyuma byahura n’iby’abandi bikaba ari byiza.
Perezida
Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe wigisha undi kugira imyitwarire ihwitse
ahubwo ko umuntu ubwe ari we ubanza kwiyubaka cyangwa akiyangiza kuko ntawe
utamika cyangwa ngo ahatire undi kugira imyatwarire iboneye.
Yagize ati ”
Kwiga cyangwa kugira imyitwarire myiza nta muntu ushobora kubigutamika ariko
ushobora kwigira ku bantu uko wakwitwara neza. N’ibi byo kunywa inzoga cyangwa
ibiyobyabwenge, urumogi, dushobora gutanga amasomo tukakwereka ibibi byabyo,
ingaruka zabyo abo byagiriye nabi […] iyo bihuje nawe ibyo utekereza ni byo bishobora
gufasha kuguhindura kuba muzima.”