• Amakuru / POLITIKI


Abaturage bigaragambyaga basaba ko amazu aba ahendutse bongeye kwigaragambiriza mu mujyi wa Porto muri Portugal, ku mugoroba wo ku wa Kabiri, nyuma y’uko polisi isenye inkambi bari bashinze mu masaha ya mbere y’uwo munsi.

Abigaragambyaga banyuze mu mihanda bafite ibyapa, amabendera n’ingoma, berekeza ku nyubako y’ubuyobozi bw’umujyi, aho basabye ko haboneka amazu ahendutse, hashyirwaho amabwiriza agenga izamuka ry’ubukode, kandi abantu birukanwa mu mazu bakabanza gushakirwa ahandi baba.

Umuryango uharanira uburenganzira ku miturire i Porto wanenze icyemezo cyo kubasaba gukuraho amahema yabo, uvuga ko kibangamira uburenganzira bwo kwigaragambya. Abateguye imyigaragambyo bavuze ko bakuyemo amahema ku bushake kugira ngo birinde guhangana na polisi, ariko bashimangira ko urugamba rwo guharanira amacumbi ahendutse ruzakomeza.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’indi yabaye ku wa 15 Ukwakira, ubwo polisi yinjiraga muri ako gace igamije gukuraho amahema. Abateguye imyigaragambyo bashinje polisi gukoresha ingufu zirenze izikenewe, bavuga ko abantu benshi bakomerekejwe. Polisi yo yavuze ko bamwe mu bigaragambyaga banze gukurikiza amabwiriza yari yatanzwe.

Umuyobozi w’umujyi wa Porto, Pedro Duarte, yashimangiye ko imyigaragambyo igomba gukorwa hubahirizwa amategeko, kandi ko ibibuga rusange bidakwiye guhindurwamo inkambi.

Abigaragambyaga basaba ko hubakwa amazu menshi ya Leta, hakagenzurwa izamuka ry’ubukode, hakarangira kwirukana abantu mu mazu batabanje gushakirwa ahandi baba, ndetse hagafatwa ingamba zikomeye zo kurwanya abashora imari mu mitungo itimukanwa bagamije inyungu zikabije.

Imyigaragambyo nk’iyi yanabereye mu bindi bice bya Portugal. Mu murwa mukuru Lisbon, polisi na yo yakuyeho inkambi y’abigaragambyaga ku wa Kabiri, bivugwa ko hafashwe abantu 55.

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe ibiciro by’amazu n’ubukode bikomeje kuzamuka muri Portugal, bigatuma abaturage benshi, cyane cyane abatuye mu mijyi minini, barushaho kugorwa no kubona amacumbi bashobora kwigondera.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments