Itorero
Inganzo Ngari mu gihe rigeze kure Imyiteguro y’igitaramo “ Umurange w’Ingazo”
cyo kwizihiza imyaka 20 ishize rishinzwe
kizabera muri BK Arena tariki 21
Ugushyingo 2026 ryasabye abakunzi baryo gukomeza kugura amatike ku bwinshi kuko
yamaze kugera hanze
Nkuko twabitangarijwe na Serge Nahimana
Umuyobozi w’Itorero inganzo Ngari
yasabye abakunzi b’Inganzo ngari ndetse n’umuziki w’injyana Gakondo kugura amatike yabo hakiri kare kuko yamaze kugera kw’isoko mu
byumweru bibiri bishize kandi akaba akomeje kugurwa cyane ku buryo umunsi w’igitaramo hari abashobora kuzabura
uko baza kwihera ijisho imwe mu mikino n’ibyino bateguriwe n’itorero ryabo bakunda .
Tumubajije ku bijyanye n’imyiteguro Serge yadutangarije ko bo imyiteguro
bayigeze kure cyane kuko bamaze amezi
atari munsi y’atandatu bitegura
kuko mu rwego rwo kwerekana ubuhanga bamaranye imyaka 20 mu muziki gakondo bateguye ibintu byinshi cyane kugira abakunzi
babo bazishime .
Amwe mu
mateka y’Itorero Ingazo Ngari
Itorero
Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda akoresha imbyino,
indirimbo n’ubuhanzi gakondo mu gusigasira no kumenyekanisha umuco Nyarwanda.
Ryashinzwe
mu 2006, ritangira urugendo rwo kugeza umuco ku rubyiniro mu buryo bugezweho
ariko budatakaje umwimerere.
Mu myaka
imaze, Inganzo Ngari yagiye itegura ibitaramo byibanda ku mateka y’u Rwanda,
indangagaciro n’umuco warwo.
Kuva mu
2009, ryakoze ibitaramo birimo ‘Inganzo Twaje’, ‘Umuco Kagozi ka Bugingo Kabuza
u Rwanda Gucika’, ‘Bwiza bwa Mashira Budashira, Irora n’Irongorwa’ ndetse na
‘Inzira ya Bene u Rwanda’.
Mu 2015, ryakoze igitaramo ‘Ruganzu I Bwimba’, cyibanze ku mateka y’Umwami Ruganzu I Bwimba, mu gihe mu 2018 ryateguye ‘Urwamazimpaka’. Mu 2023, ryagarutse ku mateka y’u Rwanda mu gitaramo ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.