Umuhanzi Nyarwanda Alyn Sano akomeje gutera intambwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu ari mu bitabiriye irushanwa mpuzamahanga rya ‘Next Music Star’, rizwiho kuzamura abanyempano mu muziki no kwagura ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.
Ni irushanwa
ritegurwa na kompanyi yitwa Elevate Global, rikaba rihuza abaririmbyi,
abaraperi, abavanga umuziki, hagamijwe kubafasha kumenyekanisha no kuzamura
impano zabo.
Biteganyijwe
ko uzegukana iryo rushanwa kuri iyi nshuro, azegukana ibihumbi 10 by’amadolari
ya Amerika, asaga miliyoni 14 Frw, akanahabwa amahirwe yo kuririmba mu gitaramo
cya Jingle Ball Village, kizabera i Los Angeles ku wa 4 Ukuboza 2026.
Sano
aramutse yegukanye iryo rushanwa, si bwo yaba agiye gutarama mu gitaramo
gikomeye ku Isi, nkuko aherutse gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i
Houston mu iserukiramuco rya FIFA Fan Festival ryari ryateguwe mu gihe
cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.
Ni irushanwa
rishingira ku buryo abafana batora abahanzi babo, aho uwemerewe gutora atanga
ijwi rimwe ku munsi ku buntu cyangwa akagura andi majwi, aho ijwi rimwe rigura
idolari rimwe rya Amerika angana n’asaga 1400.
Icyiciro cya
mbere cy’iryo rushanwa cyatangiye tariki 15 Ukwakira 2026, nyuma hakazatangazwa
abakobwa 20 bazatoranywa bagakomeza.
Mu guhitamo
ibindi byiciro habanza gutoranywa 15 ba mbere, mbere y’uko hakinwa kimwe cya
kane cy’irangiza, biteganyijwe ko ibyiciro by’amajonjora bizarangira hagati
y’itariki 25 n’iya 29 Ugushyingo 2026. Mu gihe abazegukana iri rushanwa
bazamenyekana bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2026.
Like This Post? Related Posts