• Amakuru / MU-RWANDA

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage, Serap Güler, n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru ruzinduko, Serap Güler n’abo bari kumwe bahawe umwanya wo gusura ibice bitandukanye by’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bibitse amateka agaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ibyaranze ayo mahano n’ingaruka yasigiye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Iri tsinda kandi ryabwiwe amateka agaragaza urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside, kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gushyiraho inzira zigamije gukumira ko ibyabaye byazongera kubaho.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni hamwe mu hantu h’ingenzi hagaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100. Rukomeje kugira uruhare mu kubika amateka y’abazize Jenoside, kwigisha abayisura no gukangurira abantu bose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gusura uru rwibutso kandi biha abashyitsi baturutse mu bindi bihugu umwanya wo kumenya amateka y’u Rwanda, gusobanukirwa ingaruka za Jenoside no kubona urugendo rw’igihugu mu guhangana n’ingaruka zayo no kubaka ejo hazaza.

Uruzinduko rwa Serap Güler n’itsinda ayoboye rubaye mu rwego rw’uruzinduko barimo mu Rwanda, rukaba rubaye n’umwanya wo kumenya amateka y’igihugu no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru  rwibutso rw Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rushyinguyemo Imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no mu nkengero zayo.





Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments