• Amakuru / MU-RWANDA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Lt. Gen. Waidi Shaibu, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Nigeria, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ingabo n’umutekano.


Ni ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, byibanze ku kureba uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare busanzwe hagati y’u Rwanda na Nigeria.

Nk’uko byatangajwe n'ibiro by'imukuru w'igihugu Village Urugwiro  impande zombi zaganiriye ku ngamba zafasha gukomeza no kwagura ubwo bufatanye, hagamijwe gushimangira imikoranire mu rwego rw’ingabo n’umutekano.


Lt. Gen. Waidi Shaibu, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Nigeria n'itsinda ayoboye  bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye.

Ubufatanye mu by’ingabo ni imwe mu nzego zishobora gufasha ibihugu guhanahana ubunararibonye, guteza imbere ubushobozi bw’inzego z’umutekano no gushakira ibisubizo hamwe ibibazo by’umutekano bihuriweho.

Ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Lt. Gen. Waidi Shaibu bigaragaza ubushake bwo gukomeza kubaka no kunoza umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Nigeria, by’umwihariko mu bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare.




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments