Urubanza
rw’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, ukurikiranyweho ibyaha
birimo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe imirimo rusange, rwongeye
kwimurwa ku nshuro ya gatatu.
DC Clement,
ukurikiranyweho kandi icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri
rubanda, icyo kwangiza ibintu by’undi ku bushake, kurwanya ububasha
bw’amategeko, no gukubita cyangwa gukoresha urugomo abayobozi bo mu nzego za
Leta, yagombaga kuburanishwa kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2026.
Kwimura uru
rubanza kuri iyi tariki, byari byafshwe icyemezo tariki 02 Ukwakira ubwo
n’ubundi rwagombaga kuburanishwa, ariko rukimurwa nyuma yuko Umushinjacyaha
uhagarariye Inteko y’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, atari yabonetse kuri iyo
tariki.
Si ubwa
mbere rwari rwimuwe kandi, kuko n’ubundi rwagombaga kuburanishwa ku itariki 15
Nzeri 2026, ariko na bwo rurasubikwa kuko nabwo icyo gihe Umushinjacyaha atari
yitabiriye iburanisha.
Kuri uyu wa
Gatanu ubwo hagombaga kuburanishwa uru rubanza, n’ubundi ntirwaburanishijwe,
dore ko rutari ruri no ku rutonde rw’imanza zigomba kuburanishwa.
Amakuru
avuga ko uru rubanza rwimuriwe ku itariki 16 z’ukwezi gutaha, k’Ugushyingo 2026
bitewe n’impinduka zabayeho mu mikorere y’Urukiko Rukuru.
Amakuru
avuga ko iyimurwa y’uru rubanza ifitanye isano n’itegurwa ry’imirimo
y’Abacamanza, kuko abari bashinzwe kuburanisha uru rubanza batari kuboneka ku
itariki yari yarateganyijwe, bitewe n’izindi manza bafite mu nshingano zabo.
DC Clement
yatawe muri yombi tariki 31 Werurwe 2026 nyuma yo guteza urugomo ubwo inzego za
Leta zari ziguhagarika imirimo y’inzu yubakwaga mu buryo bunyuranyije
n’amategeko.
Mu mpera za
Mata uyu mwaka, DC Clement yafatiwe icyemezo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo
gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko ntiyanyurwa n’iki cyemezo ahita
akijurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwaje kugumishaho iki cyemezo muri
Gicurasi 2026.
Like This Post? Related Posts