• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzikazi Bwiza Emerance n’umujyanama we, Uhujimfura Jean Claude, bashyize akadomo ku rukundo rwabo, basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo, ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2026.

Gusezerana kw’aba bombi ni inkuru yari imaze iminsi itegerejwe n’abakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda, nyuma y’ibihuha n’amakuru yavugwaga ku mubano wabo. Kuri iyi nshuro, bahisemo gutera intambwe ikomeye, biyemeza kubana nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko.

Umubano wa Bwiza na Uhujimfura watangiye gukura mu gihe bakoranaga mu bikorwa bya muzika. Kuva mu 2021, ubwo Bwiza yatangiraga urugendo rwe mu muziki, Uhujimfura yabaye umujyanama we, bakomeza gukorana bya hafi mu gihe cy’imyaka itanu.

Iyi mikoranire yaje kurenga imipaka y’akazi, umubano wabo urakomera kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kubana akaramata.

Muri Kanama 2026, Bwiza na Uhujimfura bagiriye urugendo i Burayi, aho bizihirije isabukuru y’amavuko y’uyu muhanzikazi. Amakuru avuga ko urwo rugendo rwagize uruhare mu gufata icyemezo cyo kurushinga, nubwo icyo gihe batari babitangaje ku mugaragaro.

Amakuru dukesha bamwe mu nshuti zabo za hafi nuko aba bombi bamaze no kumvikana ku matariki y’indi mihango y’ubukwe bwabo, gusa bakaba batarayatangaza.

Nubwo yinjiye mu buzima bushya bw’urushako, Bwiza aracyafite ibikorwa bya muzika akomeje kwitaho. Mu byo ateganya harimo igitaramo azakorera i Lusaka muri Zambia, ku wa 28 Ugushyingo 2026, aho biteganyijwe ko azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie.

Bwiza Emerance ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bakomeje kwigaragaza mu ruhando rwa muzika, binyuze mu bihangano bye no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Gusezerana kwe na Uhujimfura Jean Claude byongeye gushyira umubano wabo mu biganiro by’abakunzi b’imyidagaduro, mu gihe benshi bategereje kumenya igihe n’uko indi mihango y’ubukwe bwabo izaba iteye.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments