Mukashyaka
Claudette yagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, asimbuye Alexis Kamuhire
wari muri izo nshingano kuva mu 2021, mu gihe Kubwimana Gratien yagizwe
Umugenzuzi Mukuru wungirije asimbuye Habimana Patrick.
Bemejwe
n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026,
iyobowe na Perezida Kagame.
Mukashyaka
ni umunyamwuga mu bijyanye no kugenzura imari n’ibikorwa bya banki (Internal
Audit & Banking). Afite ubunararibonye n’uburambe bw’imyaka irenga 15 mu
bugenzuzi bw’imbere muri Banki (Internal Audit) ndetse n’imyaka 4 mu bugenzuzi
bw’inyuma (External Audit).
Mbere yo
kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka yari asanzwe ashinzwe
Ubugenzuzi bw’Imari muri I&M Bank.
Yagezeho
nyuma yo gukora imirimo itandukanye muri iyo banki, irimo kuba Umuyobozi
ushinzwe igenzura ry’imikorere n’iyubahirizwa ry’amabwiriza (Assurance Audit
Manager) ndetse n’Umuyobozi ushinzwe igenzura n’ubujyanama (Consulting Audit
Manager).
Mbere yo
kwinjira muri I&M Bank, yakoraga nk’umugenzuzi w’imari wigenga mu Biro
by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Mukashyaka,
afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu
yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’umubaruramari wabigize umwuga ufite
impamyabushohozi ya ACCA (Association of Chartered Certified Accountants).
Afite
ubumenyi n’ubunararibonye mu igenzura ry’imari n’ibaruramari, imiyoborere
myiza, imicungire n’imikorere y’amabanki.
Urwego
rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yinjiyemo, rufite inshingano yo kugenzura
uko umutungo n’imari ya Leta bikoreshwa mu nzego zitandukanye, hagamijwe guteza
imbere imiyoborere myiza, kubazwa inshingano no gukumira inyerezwa ry’umutungo
w’igihugu.
Ahandi
hashyizwe abantu mu nshingano ni muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa
Muntu. Nyiragwaneza Athanasie, Bangayandusha Viateur na Umuntoni Aissa yagizwe
abakomiseri.
Like This Post? Related Posts