• Amakuru / MU-RWANDA

Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda biri guhindura amasezerano yabyo kugira ngo ajye aboneka mu Kinyarwanda, abakiriya basobanukirwe ibyo basinya. Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yo ivuga ko byatinze, kuko itegeko ribisaba rimaze hafi imyaka itatu.

Byagarutsweho ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Televiziyo y’u Rwanda (RTV) cyibanze ku bwishingizi.

Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General Insurance, Charlotte Kamanzi, yavuze ko kera abantu binubiraga ko amasezerano y’ubwishingizi, kimwe n’ay’amabanki, yandikwa mu nyuguti ntoya zigoye gusoma.

Yagize ati: “Ubu turimo turahindura izo nyandiko. Turashaka gutangira gutanga kontaro z’ubwishingizi mu Kinyarwanda, ku buryo umuntu yumva kontaro afashe, ubwishingizi afashe n’ibisabwa kugira ngo azishyurwe.”

Yavuze ko ayo masezerano azaboneka no mu Gifaransa n’Icyongereza, kandi ko bifuza gutangira kuyakoresha mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Yagize ati: “Icyo kintu cyo guhora abantu bishyiramo ngo ubwishingizi ntibwishyura, ibyo bintu turifuza ko bihagarara.”

Umuyobozi muri BNR ushinzwe ukudahungabana k’urwego rw’imari, Nsengiyumva Bernard, yavuze ko iyi ntambwe yari ikwiye kuba yaratewe kera.

Yagize ati: “Aya masezerano agomba kuba mu Kinyarwanda, ahubwo baratinze. Amategeko amaze imyaka itatu ahari. Amasezerano agomba kuba mu rurimi umufata ubwishingizi yumva, kandi wabanje kuyamusobanurira mbere y’uko ayasinya.”

Nsengiyumva yavuze ko itegeko rirengera umuguzi wa serivisi z’imari risaba ibigo by’ubwishingizi gusobanurira umukiliya ibyishingiwe n’ibitishingiwe mbere y’uko asinya, kugira ngo amenye icyo azasaba nagira ibyago.

Izo nshingano zireba kandi abahuza mu bwishingizi, ari bo ba “agents” na ba “brokers”.

Yagize ati: “Biri mu nshingano zabo, kandi dufite ububasha nka BNR bwo kubahana mu gihe batubahirije ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza.”

Yibukije kandi ko umukiliya wujuje ibisabwa agomba kwishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

Yagize ati: “Niba unayirengeje, ugomba kumusobanurira impamvu wayirengeje n’ibyo akeneye kugira ngo umwishyure ku gihe.”

Mu buhinzi, Museruka ukurikirana gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yavuze ko amasezerano y’iyo gahunda ari ku rupapuro rumwe kandi yanditse mu Kinyarwanda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments