Umukinnyi wa
Arsenal n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Bukayo Saka, yasomye ibaruwa y’umwana
w’Umunyarwanda witwa Byiringiro, wafashijwe kongera kubona neza nyuma yo kugira
ikibazo cy’amaso, ubwo yahabwaga igihembo cya Sócrates Award muri Ballon d’Or
2026.
Byabereye mu
birori byo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or byabereye muri London Palladium mu
Bwongereza, ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026.
Saka yahawe
iki gihembo kubera ibikorwa by’ubugiraneza akora afatanyije n’umuryango
BigShoe, ufasha abana batishoboye kubona ubuvuzi, by’umwihariko abakeneye
kubagwa.
Ubwo yari
amaze guhabwa iki gihembo, yasomye ibaruwa ya Byiringiro, umwana w’imyaka 14 wo
mu Rwanda, washimiye uyu mukinnyi ku bufasha bwamuhaye icyizere cyo kugera ku
nzozi ze.
Mu butumwa
bwe, Byiringiro yavuze ko yatangiye gutakaza ubushobozi bwo kureba afite imyaka
12, ibintu byagiye bimugiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwa buri munsi.
Yagize ati: “Igihe
nari mfite imyaka 12, natangiye gutakaza ubushobozi bwo kureba. Mu mudugudu
wacu nta mashanyarazi ahari, kandi uko amaso yanjye yagendaga arushaho kutabona
neza, byageze n’aho kugenda mu rugo iwacu bingora.”
Uyu mwana
yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kubona ubuvuzi abikesha umuryango
BigShoe.
Ati: “Ku
bw’amahirwe, binyuze muri BigShoe, nabonye ubuvuzi bw’amaso nari nkeneye. Ubu
nshobora gusoma ibyanditse ku kibaho, n’iyo nicaye inyuma mu ishuri.”
Byiringiro
yakomeje agaragaza ko ubu yongeye kugira ibyishimo byo mu bwana, ndetse ko
afite icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze.
Ati: “Ubu
nongeye kwishimira kuba umwana. Ku nshuro ya mbere nyuma y’igihe kirekire,
mfite icyizere cy’ejo hazaza hanjye. Nifuza kuzaba umwarimu w’Icyongereza.”
Nyuma yo
gusoma ubu butumwa, Saka yagarutse ku byishimo umwana agira iyo ashoboye gukina
no kwishimira ubuzima, avuga ko ari kimwe mu bimutera gukomeza gufasha
abatishoboye.
Yagize
ati: “Tuzi ibyishimo umuntu agira akiri umwana, afite umupira ku birenge
bye. Igihe cyose mbonye amahirwe yo gufasha undi mwana kongera kugira ibyo
byishimo, biba ari iby’agaciro kuri njye.”
Saka
yashimiye abamuhaye iki gihembo, avuga ko ari icyubahiro gikomeye kuri we no ku
bana bose babashije gufasha.
Uyu mukinnyi
ufite inkomoko muri Nigeria yatangiye gukorana na BigShoe mu 2022, aho yatanze
inkunga yo kuvura abana 120 b’ahitwa Kano muri Nigeria.
Ibikorwa bye
by’ubugiraneza byanageze mu bindi bihugu bya Afurika, birimo u Rwanda, aho we
na Antonio Rüdiger wa Real Madrid bagize uruhare mu gufasha abana kubona
ubuvuzi.
Igihembo cya
Sócrates Award gitangwa muri Ballon d’Or mu rwego rwo gushimira abakinnyi
b’umupira w’amaguru bakoresha ubushobozi n’icyamamare bafite mu bikorwa biteza
imbere imibereho y’abandi.
Like This Post? Related Posts