Rutahizamu
w’Umwongereza ukinira Bayern Munich, Harry Kane, yegukanye igihembo cya Ballon
d’Or cya 2026, gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi, kiba icya
mbere atwaye mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.
Iki gihembo
yagishyikirijwe n’icyamamare mu mupira w’amaguru wo muri Brazil, Ronaldo
Nazário, uzwi nka R9, wacyegukanye inshuro ebyiri mu 1997 no mu 2002.
Kane
w’imyaka 33 yagihawe mu muhango wabereye muri London Palladium mu Bwongereza,
ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, mu birori byo kwizihiza imyaka 70
Ballon d’Or imaze itangwa.
Uyu
Mwongereza yari mu bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo,
ahanganye n’abarimo Kylian Mbappé wa Real Madrid na Lamine Yamal wa FC
Barcelona.
Kane yitwaye
neza mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, atsinda ibitego 73 mu mikino 65 yakinnye
muri Bayern Munich no mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza.
Muri ibyo
bitego, 61 yabitsinze muri Bayern Munich, mu gihe 12 yabitsinze mu ikipe
y’igihugu, harimo bitandatu yatsinze mu Gikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Uyu
rutahizamu yafashije Bayern Munich kwegukana Shampiyona y’u Budage, Bundesliga,
Igikombe cy’u Budage ndetse na Super Cup, anasoza ari we watsinze ibitego byinshi
muri Bundesliga, aho yatsinze 36.
Mu Gikombe
cy’Isi cya 2026, Kane yafashije u Bwongereza kwegukana umwanya wa gatatu, anaba
umukinnyi watsindiye icyo gihugu ibitego byinshi mu mateka y’iri rushanwa.
Kwegukana
Ballon d’Or byatumye Kane aba Umwongereza wa mbere utwaye iki gihembo kuva mu
2001, ubwo cyegukanwaga na Michael Owen wakiniraga Liverpool.