Col Étienne Citegetse wari uyoboye Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Burundi (PSR), yajyanywe muri gereza nyuma yo kubazwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR) ku birebana na ruswa mu itangwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Amakuru avuga ko Col Citegetse yafatiwe i Bujumbura ku wa 23
Ukwakira 2026, afatanywe n’abandi bapolisi bagera kuri bane bakorera muri PSR.
Nyuma yo kumara iminsi ibiri afungiye mu kasho ka SNR, bivugwa ko
yabanje gusubizwa ku cyicaro cya PSR kugira ngo ashyikirize uwamusimbuye
inshingano ze, mbere yo kujyanwa muri gereza itaramenyekana ku wa 25 Ukwakira
2026.
Jean Marie Kabura, wasimbuye Col Citegetse ku buyobozi bwa PSR, na
we bivugwa ko yahamagajwe n’urwego rwa SNR akabazwa ibibazo. Icyakora,
ntiharamenyekana niba hari icyemezo cyafashwe kuri we.
Ibi bibaye nyuma y’uko muri Kanama 2026, Polisi y’u Burundi
yongeye gutangira gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga z’ikoranabuhanga,
nyuma y’imyaka irenga ibiri icyo gikorwa cyarahagaze.
Kugeza ubu, Polisi y’u Burundi ntiratangaza ku mugaragaro icyo
ivuga kuri iri fatwa cyangwa ku birego bya ruswa bivugwa muri iyi dosiye.