• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Igitero cy’indege drone cyagabwe n’igisirikare cya Sudani ku isoko riri mu karere ka Darfur cyahitanye abantu 102, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu.

Iki gitero cyagabwe ku mugoroba wo ku wa Mbere ku isoko riri mu mujyi wa Nyala, mu burengerazuba bwa Sudani, ugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace. Uretse abapfuye, abandi bantu 113 barakomerekeye muri gitero barimo abana.

Aya makuru yatangajwe n’umuryango utegamiye kuri Leta wa Emergency Lawyers, ukurikirana ihohoterwa n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje gukorerwa muri Sudani, aho intambara imaze imyaka itatu.

Mbere y’aya makuru mashya, abatangabuhamya n’umuntu wo mu nzego z’ubuvuzi bari batangaje ko abapfuye ari 21, naho abakomeretse bakaba 40.

Nk’uko Emergency Lawyers yabitangaje, drone yibasiye isoko rya Tanqonj, risanzwe rihuriraho abaturage benshi bagiye guhaha no gukora ibikorwa by’ubucuruzi.

Hamdane Souleimane, umwe mu baturage bahuye n’ingaruka z’iki gitero, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yatakaje umuhungu we w’imyaka 19.

Yagize ati: “Natakaje umuhungu wanjye w’imyaka 19 muri icyo gitero. Twamushyinguye mu mva imwe n’imirambo irenga 70.”

Undi muturage witwa Zahra Hamidane, ukora ubucuruzi ku isoko ryibasiwe, yavuze ko abakozi benshi bishwe hafi y’aho yari afite aho acururiza ibiribwa.

Aya makuru agaragaza ingaruka zikomeye intambara ikomeje kugira ku baturage basanzwe, cyane cyane abari mu masoko no mu bindi bice bihuriramo abantu benshi.

Kuva muri Mata 2023, Sudani yugarijwe n’intambara ihanganishije igisirikare cya Leta n’umutwe wa (RSF), uzwi kandi nka Rapid Support Forces.

Iki gisirikare cya Leta ni cyo kigenzura igice cyo hagati, amajyaruguru n’iburasirazuba bw’igihugu, mu gihe RSF igenzura uduce dutandukanye, turimo umujyi wa Nyala.

Uyu mujyi wahindutse icyicaro cy’ubutegetsi bushyamiranye n’ubwa Leta ya Sudani, izwi ku rwego mpuzamahanga, ifite icyicaro i Khartoum.

Igisirikare cya Sudani gisanzwe kigaba ibitero kuri Nyala, mu rwego rw’imirwano igamije guhangana n’imitwe iyirwanya.

Muri iki gihe, imirwano muri Sudani iragenda irushaho gushingira ku ikoreshwa rya drone, zituma impande zombi zishobora kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’ahari kure y’imirongo y’urugamba.

Ibi bitero bikomeje guteza impfu n’imvune mu baturage basanzwe, aho buri gitero gishobora guhitana abantu benshi.

Imibare yatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko mu byumweru bitatu bya mbere by’Ukwakira gusa, ibitero bya drone byahitanye abantu barenga 300, abandi babarirwa mu magana barakomereka.

Kuva intambara yatangira, abantu barenga 200.000 baramaze gupfa, nk’uko bigaragazwa n’igereranya ry’abakozi b’imiryango itanga ubutabazi.

Iyi ntambara yanateje imwe mu mibereho mibi cyane  irimo inzara ikabije no kwimura abaturage benshi bava mu byabo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments