Imirwano ikomeye yadutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Armenia kuri uyu wa Kane, ihuza abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Civil Contract n’abo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta rya Strong Armenia.
Amashusho yakwirakwijwe agaragaza abadepite bahana ibipfunsi, mu gihe umwuka mubi wari wakomeje gufata intera mu cyumba cy’inteko.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru avuga ko iyi mirwano ishobora kuba
yaratewe n’amagambo Depite Taron Chakhoyan wo mu ishyaka riri ku butegetsi
yabwiye Narek Karapetyan, umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta.
Chakhoyan yanenze Karapetyan kubera amagambo yavugiye muri podcast muri
Gashyantare 2026, ubwo yavugaga ku gitekerezo cyo gushyiraho minisiteri
yagombaga gukemura ikibazo cy’abagore batanyuzwe mu bijyanye n’imibanire n’imibonano
mpuzabitsina.
Muri icyo kiganiro, Karapetyan yabajije ati: “Ese ubu dushobora kuvuga
ko muri Armenia ikomeye nta bagore batanyuzwe bazaba bahari?”
Ikiganiro cyaje kugaruka ku gitekerezo cyo gushyiraho minisiteri,
Karapetyan bivugwa ko yifuzaga ko yitwa Minisiteri y’Imibonano Mpuzabitsina.
Mu magambo ye, Chakhoyan yavuze ko atari we wagombaga kubazwa ibyo
Karapetyan yari yarateguye, anavuga ko uwo munyapolitiki atarasaba imbabazi
abagore kubera ayo magambo.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru avuga ko imirwano yatangiriye
hagati ya Chakhoyan na Depite Garnik Davtyan, mbere y’uko ikwira no ku bandi
badepite bari muri iyo nteko.
Vahagn Aleksanyan, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko akaba
n’umunyamuryango w’ishyaka riri ku butegetsi, na we yagaragaye mu mashusho
bivugwa ko arimo guterura intebe akayijugunya mu gihe imirwano yari
irimbanyije.
Iyi ni inshuro ya gatatu mu gihe kiri munsi y’ukwezi imirwano ikomeye
ivugwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Armenia, mu gihe umwuka mubi ukomeje
kugaragara hagati y’abagize ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe na ryo.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye yari yatangazwa ku bihano bishobora
gufatirwa abadepite bagize uruhare muri iyi mirwano cyangwa ku cyemezo inzego
z’inteko zishobora gufata kuri iki kibazo.