Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku makuru avuga ko hari abanyamahanga bashatse kwivanga mu matora yabaye muri iki gihugu, ashimangira ko uzagaragarwaho amakosa agomba kubihanirwa hakurikijwe amategeko.
Herzog yabivuze kuri uyu
wa Kane, mu gihe havugwaga impaka zikomeye hagati y’ishyaka rya Minisitiri
w’Intebe Benjamin Netanyahu n’andi mashyaka, cyane cyane ay’abarabu, nyuma
y’amatora yabaye ku wa Kabiri.
Yavuze ko ubunyangamugayo bw’amatora ari inkingi ya demokarasi,
bityo ibimenyetso n’ibikekwa byose bigomba gukorwaho iperereza kugira ngo ukuri
kumenyekane.
Yagize ati: “Kubahiriza ubunyangamugayo bw’amatora ni agaciro
gakomeye muri demokarasi. Ibimenyetso n’ibikekwa bigomba gukorwaho iperereza
ryimbitse, kandi abazagaragarwaho uruhare bagomba gukurikiranwa no guhanwa mu
buryo bwuzuye buteganywa n’amategeko.”
Icyakora, Perezida Herzog yanaburiye abashaka gukoresha ibi birego
mu guharabika abaturage b’Abarabu muri rusange, avuga ko badakwiye gushyirwaho icyasha kubera ko bifuzaga
gukoresha uburenganzira bwabo bwo gutora no kugira uruhare muri demokarasi.
Iyi mpaka yadutse nyuma y’uko ishyaka rya Likud rya Minisitiri
w’Intebe Benjamin Netanyahu rishinje amashyaka y’Abarabu “kwiba amatora”, nubwo
Polisi ya Israel yari yatangaje ko itarabona ibimenyetso bishimangira ibirego
by’uburiganya bukabije mu matora.
Ku rundi ruhande, Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya Israel yasabye
urwego rushinzwe ubutasi n’umutekano w’imbere mu gihugu, Shin Bet, gukora
iperereza ku makuru akekwaho kwerekana ko hari amafaranga ava mu mahanga
ashobora kuba yarakoreshejwe mu kwivanga mu matora cyangwa kugura amajwi.
Yasabye ko ibyavuye muri iryo perereza bitangwa mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Icyakora, ibyo birego ntibirahamywa.
Aya matora yabaye ku wa Kabiri, yitabirwa na 77.7% by’abari
bemerewe gutora, umubare munini ugereranyije n’andi matora yabaye kuva mu 1999.
Amashyaka ahagarariye abaturage b’Abarabu yagize ubwiyongere bw’amajwi,
bishobora kuyaha uruhare rukomeye mu biganiro byo gushyiraho guverinoma nshya.
Ibyavuye mu matora bitaraba ndakuka byagaragazaga ko ihuriro
ry’amashyaka ashyigikiye Netanyahu ryabonye imyanya 53 mu Nteko Ishinga
Amategeko, Knesset, mu gihe ihuriro ry’abatavuga rumwe na we riyobowe na Gadi
Eisenkot ryabonye imyanya 48. Amashyaka y’Abarabu yo yari afite imyanya 19.
Nta ruhande na rumwe muri ayo mahuriro yombi ryageze ku myanya 61
ikenewe kugira ngo rigire ubwiganze mu Nteko ifite imyanya 120. Ibi bishobora
gutuma amashyaka y’Abarabu agira uruhare rukomeye mu biganiro byo gushyiraho
guverinoma nshya.
Ibyavuye mu matora bigomba kwemezwa burundu bitarenze ku wa 4 Ugushyingo 2026. Mu gihe amashyaka atazumvikana ku buryo bwo gushyiraho guverinoma, Israel ishobora kongera kujya mu kindi gihe cy’amatora.