• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu baturage batuye mu midugudu itatu yo mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, barasaba kubakirwa iriba rishya nyuma y’uko iryo bakoreshaga risenywe n’amazi y’umuhanda n’aturuka ku mazu y’abaturage.

Aba baturage bavuga ko kuva iryo riba risenyutse, kubona amazi meza yo gukoresha mu buzima bwa buri munsi byababereye ikibazo.

Basobanura ko amazi aturuka mu muhanda wa Kigali–Bugesera no ku mazu yo muri ako gace yiroha muri ruhurura, bikagira ingaruka ku iriba bari basanzwe bavomaho.

Bavuga ko bakeneye igisubizo kirambye kugira ngo bongere kubona amazi meza hafi yabo, bityo birinde ingorane bahura na zo mu gushaka amazi yo kunywa, guteka no gukoresha mu mirimo yo mu rugo.

Aba baturage barasaba inzego bireba kubafasha kubona irindi riba cyangwa kubashakira ubundi buryo burambye bwo kubona amazi meza.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments