Umwami
Charles III w’u Bwongereza yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guyana ku
wa Kane, aho yakiriwe mu birori byemewe na Leta, anagirana ibiganiro na
Perezida w’icyo gihugu, Irfaan Ali.
Uyu mwami
yageze mu murwa mukuru Georgetown, aho yakiriwe na Perezida Irfaan Ali, ndetse
anitabira igikorwa ndangamuco cyateguwe mu rwego rwo kumwakira.
Biteganyijwe
ko muri uru ruzinduko azanahura n’abacuruzi bakomeye ndetse n’abayobozi
b’imidugudu y’Abanyamerika kavukire, bazwi muri Guyana nka Toshaos.
Perezida wa
Guyana, Irfaan Ali, ni we watumiye Umwami Charles III muri iki gihugu.
Icyakora, uru ruzinduko rubaye mu gihe bamwe mu bayobozi bo mu bihugu byo mu
karere ka Caraïbes bakomeje gusaba u Bwongereza kwemera uruhare rwabwo mu
bucakara no gutanga indishyi ku ngaruka zabwo.
Mu kiganiro
aherutse kugirana na ITV News, Perezida Ali yavuze ko Umwami Charles III yemeye
mu buryo bukwiye ko ubucakara bwari kimwe mu bihe by’umwijima mwinshi mu mateka
y’ikiremwamuntu.
Yakomeje
avuga ko intambwe ikurikiyeho ari uko u Bwongereza busaba imbabazi ku byabaye.
Yagize ati:
“Mwakoze ibikorwa byo gukoresha ako karere. Mwazambije ubuzima bw’abantu.
Mwateje ubukene n’iterambere ridindira.”
Ku ruhande
rw’u Bwongereza, Guverinoma yakomeje kwanga gusaba imbabazi ku mugaragaro
cyangwa gutanga indishyi zijyanye n’ingaruka z’ubucakara ku miryango yabukorewe
no ku busumbane bukigaragara mu bakomoka kuri abo bantu.
U Bwongereza
buvuga ko mu gihe ibyo bikorwa byakorwaga, ubucakara butari bwemewe nk'icyaha
mu mategeko mpuzamahanga y'icyo gihe.
Umwami
Charles III uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi icyenda mu bihugu byo mu karere
ka Caraïbes.
Biteganyijwe
ko ku wa Gatanu azagera muri Antigua-et-Barbuda, aho azitabira inama y’abakuru
ba za Guverinoma z’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth.
Muri iyi
nama azahura n’abayobozi bahagarariye ibihugu 56 bigize uyu muryango.
Ibiganiro
biteganyijwe muri iyi nama bizibanda ku mihindagurikire y’ikirere, ubucuruzi
n’iterambere.
Gusa, bamwe
mu bayobozi bo mu bihugu bya Caraïbes batangaje ko ikibazo cyo gusaba indishyi
ku ngaruka z’ubucakara gikwiye gufata umwanya munini mu biganiro by’iyi nama.
Iki kibazo
gikomeje kuba kimwe mu biganiro by’ingenzi mu mubano hagati y’u Bwongereza
n’ibihugu byahoze bikolonijwe na bwo, cyane cyane ku bijyanye n’amateka
y’ubucakara n’ingaruka zabwo zikigaragara muri sosiyete.