Ihuriro
ry’amashyaka rishyigikiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu,
ryaje ku isonga mu matora y’abadepite, ariko ntiribasha kubona imyanya ihagije
yo kugira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye
mu matora bya nyuma byatangajwe ku wa Gatanu.
Ihuriro rya
Netanyahu rigizwe n’amashyaka y’iburyo n’ay’ubuhezanguni ryabonye imyanya 53
kuri 120 igize Inteko Ishinga Amategeko. Ishyaka rye rya Likud ni ryo ryabonye
imyanya myinshi, aho ryegukanye 27.
Ku rundi
ruhande, ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, riyobowe na Gadi Eisenkot,
ryabonye imyanya 48.
Ibyavuye mu
matora byatangajwe na Komisiyo Nkuru y’Amatora byanagaragaje imbaraga
z’amashyaka ahagarariye Abarabu, arimo Raam na Liste Commune, yabonye imyanya
19 yose hamwe. Aya mashyaka ashobora kugira uruhare rukomeye mu biganiro byo
gushyiraho Guverinoma nshya.
Nta ruhande
na rumwe rwabashije kubona imyanya 61 ikenewe kugira ngo rigire ubwiganze mu
Nteko Ishinga Amategeko. Ibi birerekana ko ibiganiro byo guhuza amashyaka no
gushyiraho ihuriro rishobora kumara igihe. Mu gihe impande zitabashije
kumvikana, Israel ishobora kongera gutegura andi matora.
Itangazwa
ry’ibyavuye mu matora bya nyuma ryabaye mu gihe muri Israel hakomeje kumvikana
impaka, nyuma y’uko ku wa Kane ihuriro rya Netanyahu rigaragaje ibirego
bitarashyigikirwa n’ibimenyetso bivuga ko amatsinda y’Abarabu bo muri Israel
yaba yarahawe amafaranga aturutse mu mahanga kugira ngo agire uruhare mu
guhindura ibyavuye mu matora.
Amashyaka
abiri ahagarariye Abarabu ndetse na Qatar byahakanye ibyo birego.
Urwego
rw’umutekano w’imbere muri Israel, Shin Bet, rwatangaje ko rwatangiye iperereza
ku makosa ashobora kuba yarabaye mu matora.
Icyakora,
rwashimangiye ko iryo perereza ritagamije gutesha agaciro amatora cyangwa
gushinja abaturage bose bo mu itsinda runaka bitabiriye amatora mu buryo
bwemewe n’amategeko.
Ku rundi
ruhande, Komisiyo y’Amatora yagerageje guhosha impaka. Umuyobozi wayo
w’agateganyo, Dean Livne, yavuze ko ibirego bivuga ko habaye amakosa akomeye
kandi akwirakwiriye mu matora bidafite ishingiro na mba.
Impaka
zikomeye zibanze ku makuru avuga ko ishyaka rya Raam rishobora kuba ryarahawe
amafaranga na Qatar, igihugu gikize cyo mu karere k’Ikigobe gifitanye imiyoboro
y’itumanaho na Hamas, kugira ngo ayo mafaranga akoreshwe mu kugura amajwi
y’abatora.
Ku wa Kane,
ishyaka rya Likud rya Netanyahu ryatangaje riti: “Scandale ya Raamgate ni
umutingito muri politiki. Amatora ya Israel yaribwe!”
Umuyobozi wa
Raam, Mansour Abbas, yahakanye yivuye inyuma ko ishyaka rye ryakoze ibinyuranyije
n’amategeko, anavuga ko ashyigikiye ko hakorwa iperereza kugira ngo ukuri
kumenyekane.
Ishyaka rya
Liste Commune ryo ryashinjije Netanyahu n’abo bafatanyije politiki gukora ibyo
ryise ubukangurambaga bushishikariza abantu kwangana, rivuga ko biterwa
n’impungenge bafite ku kuba Abarabu barimo kugira ijambo rikomeye muri politiki
ya Israel.
Kugeza ubu,
nta bimenyetso byashyizwe ahagaragara n’abayobozi ba Leta bishimangira ibyo
birego.
Mu mashyaka
atavuga rumwe na Leta, bamwe mu bayobozi bashinje Netanyahu gushaka gutuma
abaturage batongera kugirira icyizere ibyavuye mu matora, nyuma yo kunanirwa
kubona ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Yair Golan,
umukandida wo mu mashyaka y’ibumoso, yagize ati: “Arimo kugerageza kwamagana
ibyavuye mu matora.”
Gadi
Eisenkot yavuze ko yamenyeshejwe iby’iki kibazo n’inzego za Shin Bet na
Komisiyo y’Amatora, ariko ashimangira ko hakiri kare kumenya neza ibyabaye
cyangwa niba koko hari amakosa yakozwe.
Yongeyeho ko
bimaze kugaragara ko Likud na Netanyahu batangiye ubukangurambaga buhuriweho
bugamije gutuma abantu batemera ibyavuye mu matora.
Benjamin
Netanyahu na we asanzwe ahura n’ibirego bimuhuza na Qatar. Mu mwaka ushize,
abantu babiri bakoranaga na we batawe muri yombi bakekwaho kwakira amafaranga
aturutse muri icyo gihugu cyo mu karere k’Ikigobe.
Qatar
yamaganye ibirego biheruka kuyishinja, ibyita ibihimbano kandi bishobora guteza
akaga.
Netanyahu
niwe minisitiri w’Intebe umaze igihe kirekire ayobora Israel kurusha abandi mu
mateka y’iki gihugu.
Mu gihe
cyashize, Netanyahu ntiyigeze arwanya ku mugaragaro inkunga y’amafaranga Qatar
yatangaga muri Gaza, aho yari igamije gufasha mu kubungabunga ituze muri ako
karere.
Icyakora,
iyo politiki yongeye gukemangwa cyane nyuma y’ibitero Hamas yagabye muri Israel
ku wa 7 Ukwakira 2023.