Itsinda
rigizwe n’Abayobozi bakuru b’ingabo zo muri Repubulika ya Santarafurika,
riyobowe na Brig. Gen. Elie Kozembrou, Umugaba wungirije w’Ingabo z’icyo gihugu
ushinzwe ibikoresho bya gisirikare, ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
mu mpera z’icyumweru gishize, aho bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250
zihashyinguye.
Brig.
Gen. Elie Kozembrou yagaragaje ko nyuma yo gusura uru Rwibutso mu
mpera z’icyumweru gishize, yakozwe ku mutima n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo
rwongera kwiyubaka mu myaka 32 ishize Ingabo zari iza RPA Inkotanyi zihagaritse
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imbamutima
za Brig Gen Kozembrou yazigaragaje nyuma yo gutemberezwa ibice
bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bakanasobanurirwa
birambuye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo yateguwe kugeza
ishyizwe mu bikorwa.
Ati: “Nyuma
yo kwirebera n’amaso amateka ya Jenoside yabaye muri iki Gihugu, natunguwe
cyane no kubona ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
yakoranywe. Gusa icyankoze ku mutima kurushaho ni urugendo rwo kwiyubaka u
Rwanda rwanyuzemo, n’imbaraga abayozi bakoresheje mu bikorwa bigamije kongera
gusana Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; ubunararibonye
bw’u Rwanda bukwiye kubera urugero ibindi bihugu bya Afurika mu kwirinda
ingaruka z’amakimbirane, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubaka igihugu
gishingiye ku bumwe bw’abagituye.”
Nyuma yo
gusura urwo rwibutso, Brig. Gen. Elie Kozembrou yabwiye itangazamakuru ko
yafatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha agaciro ndetse n’icyubahiro
abasaga miliyono bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Brig. Gen.
Kozembrou yanagarutse ku mubano mwiza kandi umaze igihe kirekire urangwa hagati
y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, ashimangira ko ari umusingi mwiza wo
gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko
rwabo, abo basirikare bakuru banasuye Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba
rwo guhagarika Jenoside, basobanurirwa uruhare rw’Ingabo za RPA Inkotanyi
(Rwanda Patriotic Army) mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uru
ruzinduko rwabaye umwanya mwiza wo gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, guha
icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kurushaho gushimangira umubano
n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika.