Ubuyobozi
bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko izindi nyubako 10 zikorerwamo ibikorwa
by’ubucuruzi zizafungwa by’agateganyo kubera kutuzuza ibisabwa mu bijyanye no
kwirinda inkongi z’umuriro, ziyongereye ku zindi eshanu zari ziherutse
gufungwa.
Ni icyemezo
gikurikiye ikindi cyafashwe mu cyumweru gishize, ubwo Umujyi wa Kigali
watangazaga ko inyubako eshanu na zo zigomba gufungwa by’agateganyo kubera
kutubahiriza amabwiriza agenga gukumira inkongi.
Mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, Umujyi
wa Kigali wavuze ko inyubako izindi nyubako 10 zizafungwa guhera ku wa Gatanu,
tariki ya 6 Ugushyingo 2026, saa moya z’umugoroba (19:00).
Muri zo
harimo Catchup Building iherereye i Gisimenti, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro
ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom i Gikondo, KAL Plaza i Gikondo na N&B
Plaza i Kigarama.
Izindi ni
Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade, zose ziherereye mu
Karere ka Nyarugenge.
Izi nyubako
zagaragajwe nyuma y’ubugenzuzi bukomeje gukorwa n’Umujyi wa Kigali hagamijwe
kureba niba inyubako zubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, mu rwego rwo
kurengera ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.
Mu cyumweru gishize,
ku wa 30 Ukwakira 2026, Umujyi wa Kigali wari watangaje ko inyubako eshanu na
zo zizafungwa guhera ku mugoroba wo ku wa 31 Ukwakira 2026.
Izo ni
Agakiriro ka Kabuga, Umukindo na Comejoga biherereye mu Murenge wa Gisozi,
ASMMS Ltd iherereye mu Karere ka Kicukiro ndetse n’Isoko rya Gahoromani.
Icyo gihe
Umujyi wa Kigali wavuze ko izo nyubako zitubahirizaga ibisabwa mu kwirinda
inkongi, ku buryo byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu n’imitungo
yabo.
Uretse
itegeko ryo kuzifunga, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwibukije ba
nyir’izo nyubako ko batemerewe kwishyuza abakodesha ubukode bw’iminsi yose
inyubako zizaba zifunze. Abacururizamo na bo basabwe gukuramo ibikoresho byabo
byihutirwa cyangwa bishobora kwangirika mbere y’uko zifungwa.
Ku nyubako
nshya zashyizwe ku rutonde, Umujyi wa Kigali wasabye ba nyirazo, abazicunga
n’abandi bose ubugenzuzi bwagaragaje ko bafite ibibazo gukosora ibitagenda neza
no gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira inkongi.
Ubuyobozi
bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko izi ngamba zigamije kurinda ba nyir’ibikorwa
by’ubucuruzi, abakozi n’abakiriya, bushimangira ko inyubako izaba yujuje
ibisabwa izahita yemererwa kongera gufungura nyuma yo kugenzurwa no kwemezwa ko
yujuje amabwiriza.
Izi ngamba
zije mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara inkongi z’umuriro zibasira inyubako
z’ubucuruzi, zirimo izibasiye ahazwi nko mu Gakiriro ka Gisozi ndetse na Goico
Plaza yakoreragamo isoko rya Musanze.
Gufunga izi
nyubako by’agateganyo ni imwe mu ngamba Umujyi wa Kigali uri gufata mu rwego
rwo kongera umutekano w’inyubako no gukumira impanuka zishobora guteza igihombo
ndetse no guhitana ubuzima bw’abantu.