Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri izayihuza n’Ikipe y’Igihugu ya Mali mu gushaka itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2027 (AFCON 2027).
Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, aho abakinnyi n’abatoza batangiye imyiteguro igamije gutegura neza iyi mikino ikomeye, u Rwanda rwifuza kuzakuramo amanota azarufasha gukomeza kugira amahirwe yo kubona itike y’iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.
Umukino wa mbere uzahuza Amavubi na Mali uzabera muri Mali ku wa 13 Ugushyingo 2026. Nyuma y’uwo mukino, amakipe yombi azongera guhura mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa 17 Ugushyingo 2026.
Iyi mikino yitezweho byinshi ku ruhande rw’Amavubi, cyane ko gukina imikino ibiri n’ikipe ikomeye nka Mali bisaba imyiteguro ihagije, ubufatanye hagati y’abakinnyi ndetse no gukoresha neza amahirwe azaboneka imbere y’izamu.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barasabwa gushyigikira Ikipe y’Igihugu muri iyi mikino, cyane cyane mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, aho izaba ikeneye inkunga y’abafana kugira ngo ihatane ishaka intsinzi.
Amavubi afite urugendo rwo guhatanira itike ya CAN 2027. Intumbero ni ukwitwara neza muri iyi mikino yombi no gukomeza urugamba rwo guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa.

AMAFOTO :IGIHE
Like This Post?
Related Posts