Umunya-Portugal
Cristiano Ronaldo yatangaje ko asezeye gukinira Ikipe y’Igihugu ya Portugal,
asoza urugendo rw’imyaka 23 yari amaze ahagarariye igihugu cye mu marushanwa
mpuzamahanga.
Uyu mukinnyi
w’imyaka 41 y’amavuko yatangaje iki cyemezo ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo
2026, abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko
igihe kigeze ngo ashyikirize abandi bakinnyi nimero 7 yari amaze igihe yambara
mu ikipe y’igihugu.
Ronaldo
yagize ati: “Abanya-Portugal, umunsi wo gusubiza nimero 7 y’ikipe y’igihugu
urageze. Mu myaka 23 namaze nyambara, byari amahirwe n’inshingano ikomeye
kuyambara, kuyiharanira no kuyitwara mu bibuga bitandukanye byo ku isi.”
Yongeyeho ko
atari icyemezo cyoroshye gufata, kuko hari ibyemezo umuntu afata atabanje
gutekereza gusa, ahubwo akumva n'umutima we.
Cristiano
Ronaldo asoje gukinira Portugal afite amateka akomeye, aho yakinnye imikino
234, agatsinda ibitego 146. Ibi bituma aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kandi
wanakiniye ikipe y’igihugu imikino myinshi mu mupira w’amaguru w’abagabo ku
rwego mpuzamahanga.
Yatangiye
gukinira Portugal muri Kanama 2003, ubwo yari afite imyaka 18, maze mu myaka
yakurikiyeho aba umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’iki gihugu.
Mu byo
yagejeje kuri Portugal harimo igikombe igikombe cy’u Burayi cya Euro 2016,
igihugu cyegukanye ku nshuro ya mbere mu mateka yacyo.
Yanafashije
Portugal kwegukana igikombe cya UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025, bityo
asiga afite ibikombe bitatu bikomeye yegukanye ahagarariye igihugu cye.
Nubwo
Cristiano Ronaldo asezeye gukinira ikipe y’igihugu, ntabwo yatangaje ko
ahagaritse burundu gukina umupira w’amaguru.
Akomeje
gukinira ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, aho azakomeza ibikorwa bye
bya ruhago ku rwego rw’amakipe.
Icyemezo cyo
gusezera muri Portugal kije nyuma y'igihe kitari gito havugwa ubwumvikane buke
hagati ye n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Jorge Jesus.
Ronaldo
azasigara ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’umupira
w’amaguru wa Portugal, by’umwihariko kubera ibitego yatsinze, ibikombe
yegukanye n’imyaka myinshi yamaze ahagarariye igihugu cye.
Mu gusoza
ubutumwa bwe, yagaragaje ko nubwo atazongera gukinira Portugal, urukundo
afitiye igihugu cye ruzahoraho, ashimangira ko Portugal izahora iri mu mutima
we.
“Portugal
izahora iri muri njye,” ni amagambo yakoresheje agaragaza ko asezeye mu kibuga
ariko atasezeye ku rukundo afitiye igihugu cye.