Umwuka mubi
ukomeje kuvugwa mu ikipe icunga ibikorwa by’umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha
Benjamin, wamamaye nka The Ben, nyuma y’amakuru y’ukutumvikana hagati ya
Muyoboke Alexis na Noopja, bombi bafitanye imikoranire mu rugendo rw’umuziki
w’uyu muhanzi.
Iyi ntonganya
ivugwa ko yatangiye mbere y’igitaramo The Ben aherutse kwitabira i Kampala muri
Uganda, aho yari yatumiwe mu birori byo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store
Uganda, byabaye ku wa 30 Ukwakira 2026.
Amakuru atugeraho
kandi twizeye avuga ko ikibazo
cyaturutse ku buryo abantu bagombaga guherekeza The Ben muri uru rugendo
batoranyijwe, bikaza guteza kutumvikana hagati ya Muyoboke na Noopja.
Urugendo rwa
The Ben i Kampala byari igikorwa cyari gifite akamaro kanini ku muziki w’u
Rwanda, cyane ko uyu muhanzi yari agiye guhurira ku rubyiniro n’abahanzi
bakomeye bo mu karere barimo Diamond Platnumz.
Icyakora,
inyuma y’uru rugendo ni ho havugwa ko hatangiye kugaragara ikibazo hagati ya
Muyoboke Alexis na Noopja.
Andi makuru
atugeraho nuko nyuma yo kugabanuka kw’abantu bari guherekereza The Ben avuga ko mu bantu
bane bari bemerewe guherekeza The Ben, Muyoboke Alexis, wari ufite inshingano
zo gutoranya abazajyana na we, atashyizemo Noopja.
Ibi ngo
ntibyishimiwe na Noopja, bikaba byarateje kutumvikana hagati yabo, cyane ko na
we yari umwe mu bantu bari basanzwe bafite uruhare mu bikorwa bifitanye isano
n’umuziki wa The Ben.
Gusa, nyuma
y’uko bamwe mu bari baherekeje The Ben bageze i Kampala bakabona ko Noopja
adahari, ngo baje kumuhamagara, na we aza kwerekeza muri Uganda.
Ibi byatumye
urujijo ku bijyanye n’imikoranire y’abagize ikipe ya The Ben rukomeza
kwibazwaho, cyane ko bitari bisanzwe ko umwe mu bantu bafitanye imikoranire
n’uyu muhanzi ataba muri gahunda z’urugendo nk’uru.
Uku
kutumvikana hagati ya Muyoboke na Noopja si ikibazo cyavutse uwo munsi gusa, ahubwo ko
umubano wabo utifashe neza kuva ku wa 1 Mutarama 2026.
Ibi bivuze
ko urugendo rwa Kampala rushobora kuba rwarongeye kugaragaza ibibazo byari
bisanzwe bivugwa hagati y’abo bagabo bombi.
Nubwo bimeze
bityo, impamvu nyakuri zatumye umubano wabo uzamo agatotsi ntizirasobanuka
neza, kuko nta bisobanuro birambuye byatanzwe n’impande zombi.
Muyoboke
Alexis ni umwe mu bantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, aho amaze
imyaka akora ibikorwa bijyanye no gufasha abahanzi no gucunga ibikorwa byabo.
Noopja na we
azwi mu ruganda rw’umuziki, cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa by’umuziki
n’imikoranire n’abahanzi.
Kuba bombi
bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya The Ben bituma kutumvikana kwabo gukurura
amatsiko y’abakurikiranira hafi urugendo rw’uyu muhanzi.
Iki ni
ikibazo abakunzi b'uyu muhanzi bakomeje kwibaza, cyane ko ikipe imufasha igira
uruhare mu gutegura ibikorwa bye, ingendo, ibitaramo n'indi mishinga ya muzika.
Kutumvikana
hagati y'abantu bakorana bishobora guteza imbogamizi mu mikoranire, ariko
ntibivuze ko ibikorwa bya The Ben byamaze guhungabana.
Kugeza ubu,
nta ruhande rurashyira hanze ibisobanuro birambuye ku makuru y'aya makimbirane,
ndetse nta gihamya ko yaba yaragize ingaruka ku masezerano cyangwa ku bikorwa
by'uyu muhanzi.