Umuhanzi
nyarwanda Kabera Arnold wamamaye mu muziki nka Sintex, ari mu myiteguro yo
kugeza ku bakunzi be album nshya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, mu
rugendo rushya yahisemo rwo gukoresha impano ye mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Kugeza ubu nkuko Sintex yadutangarije
ko nyuma y’indirimbo Jesus
Set Me Free yashyize hanze umwaka
ushize ubu yashyize hanze izindi ndirimbo
ebyiri icyarimwe yise still Rise na Urume zombi zizasohoka kuri iyo alubumu
agiye gushyira hanze
Uyu muhanzi
wari usanzwe azwi mu njyana ya Dancehall, yaje guhindura icyerekezo cy’umuziki
we nyuma yo gutangaza ko yiyeguriye Imana, yiyemeza kuva mu muziki usanzwe
akibanda ku ndirimbo za Gospel.
Mu butumwa
bwe bwagiye hanze mu 2025, Sintex yatangaje ko yakiriye agakiza kandi ko yifuza
ko umuziki we uzajya uba inzira yo kwamamaza imbabazi z'Imana no gufasha abantu
kuyegera.
Uyu muhanzi
yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Twifunze, Why na Hand of God,
mbere yo kwinjira byimazeyo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu ndirimbo
ze za Gospel harimo Jesus Set Me Free, yasohoye mu 2025, igaragaza ubutumwa
bw'uguhinduka k'ubuzima no kubohorwa binyuze muri Yesu Kristo.
Album nshya
ateganya kugeza ku bakunzi b'umuziki izaba ari indi ntambwe mu rugendo rwe rwo
gukorera Imana binyuze mu mpano yahawe.
Kugeza ubu,
amakuru arambuye ku izina ry'iyi album, umubare w'indirimbo zizaba ziyigize n'itariki izasohokeraho ntaramenyekana.
Sintex ni umwe mu bahanzi bahisemo guhindura icyerekezo cy'umuziki wabo, bagahitamo gukoresha impano zabo mu kuramya no guhimbaza Imana.