Ikipe ya Al
Merrikh SC yo muri Sudani yatangaje ko yatandukanye n’Umutoza Mukuru wayo,
Darko Novi?, n’abari bamwungirije, nyuma y’umwaka urenga ayitoza mu Rwanda, aho
yari ayifashije kwitabira Shampiyona y’u Rwanda n’amarushanwa nyafurika.
Ubuyobozi
bw’iyi kipe bwatangaje iki cyemezo ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu
gihe yari imaze gukina imikino itanu ya BK Pro League y’uyu mwaka w’imikino wa
2026/2027.
Mu butumwa
bwashyizwe ahagaragara, Al Merrikh SC yagize iti: “Turashimira Umutoza Mukuru
Darko Novi? n’abungiriza be. Tubifuriza amahirwe masa mu zindi nshingano
bazakora.”
Novi?
yatandukanye n’iyi kipe ari kumwe n’abatoza bamwungirije barimo Dragan Culum na
Dragan Sarac, Dejan Maksic wari ushinzwe gutoza abanyezamu na Marmouche wari
ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga.
Iki cyemezo
cyanarebaga abandi bari mu nzego za tekinike n’ubuyobozi bw’ikipe barimo Cap
Ayman Adar, Cap Ali Jafar na Capt Anas Nasr El Din.
Nubwo
yatandukanye na yo, Al Merrikh SC yari yatsinze Etoile de l’Est ibitego 3-0
kuri uwo munsi, mu mukino w’ikirarane cya BK Pro League. Iyi ntsinzi
yayifashije kuzamuka ku mwanya wa karindwi n’amanota icyenda, mu mikino itanu
yari imaze gukina.
Umusaruro wa
Novi? muri iyi shampiyona ntiwari mubi cyane nk’uko byagaragara ku myanya ikipe
yari iriho, kuko yari amaze gutsinda imikino ibiri, anganya itatu kandi nta
mukino n’umwe yari yatsinzwe.
Icyakora,
kuba itarabonye intsinzi ihagije n’ibibazo byo kutagera kure mu marushanwa
nyafurika bishobora kuba biri mu byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo
gutandukana n’uyu mutoza.
Mu mikino ya
CAF Champions League, Al Merrikh yasezerewe na Horoya AC yo muri Guinée mu
ijonjora rya kabiri. Nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino ubanza, Al
Merrikh yatsinze igitego 1-0 mu wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium,
ariko itsindwa penaliti 5-3.
Novi? yari
yageze muri Al Merrikh ku wa 30 Nyakanga 2025, avuye muri APR FC yari amaze
gufasha kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/2025. Yanayihesheje Igikombe
cy’Intwari cya 2025 n’Igikombe cy’Amahoro cya 2025, mu gihe yagejeje ikipe ku
mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2024, ariko ntiyegukana icyo gikombe.
Mu mwaka we
wa mbere muri Al Merrikh, yayifashije kurangiza Shampiyona y’u Rwanda ya
2025/2026 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 59, inyuma ya Al Hilal SC na APR
FC.
Uyu mutoza
ukomoka muri Serbia afite ubunararibonye mu mupira w’amaguru wo muri Afurika,
kuko yanatoje amakipe arimo US Monastir yo muri Tunisia na ES Sétif yo muri
Algeria, mbere yo kugera muri APR FC.