Umugore
w’umuhanzi Meddy, Mimi, yahaye icyizere abakunzi b’uyu muhanzi bamaze igihe
bategereje indirimbo nshya, nyuma yo kubizeza ko hari iyo agiye kubagezaho
mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira.
Ibi byabaye
nyuma y’uko Mimi asangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa
bushimira Imana ku bw’ibyiza yabakoreye, anagaragaza ko yishimira urugendo
rw’ubuzima ahuriyemo n’umugabo we.
Muri ubwo
butumwa, Mimi yavuze ko uko umwaka ugenda usatira ku musozo, arushaho gushimira
Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye, yaba ibikomeye ndetse n’ibyishimo.
Yagize ati:
“Uko umwaka ugenda usatira ku musozo, nshimira Imana ku bw’ubudahemuka bwayo.
Mu bihe byose bikomeye twanyuzemo, yakomeje kutuba hafi no kuduha imbaraga zo
kubitsinda.”
Yakomeje
gushimira Meddy, amugaragaza nk’umugabo umuba hafi, umuha icyizere n’imbaraga,
ndetse ukamufasha guhangana n’ibihe bikomeye.
Ni ubutumwa
bwakururiye Mimi ibitekerezo bitandukanye by’abakunzi ba Meddy, bamwe muri bo
bahita baboneraho kumusaba ko umugabo we yabaha indirimbo nshya mbere y’uko
umwaka urangira.
Umwe mu
bafana yagize ati: “Mureke byibura asohore indirimbo imwe mbere y’uko umwaka
urangira.”
Mimi yahise
amusubiza mu magambo yatanze icyizere ku bakunzi b’uyu muhanzi, agira ati:
“Iraza vuba, ndabibasezeranyije!”
Iryo
sezerano ryishimiwe n’abakunzi ba Meddy, bamaze igihe bategereje kumva
ibihangano bishya bye, cyane ko batagiye bahwema kugaragaza ko bamukumbuye mu
muziki.
Meddy ni
umwe mu bahanzi nyarwanda bafite abakunzi benshi mu Rwanda no hanze yarwo.
Nyuma
y’imyaka yari amaze akora umuziki usanzwe, Meddy yahinduye icyerekezo yinjira
mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yakomeje gukoresha impano ye mu
bihangano bifite ubutumwa bw’iyobokamana.
Nubwo Mimi
atatangaje igihe nyacyo indirimbo nshya izasohokera cyangwa ngo agaragaze
ibiyerekeyeho, amagambo ye yahaye icyizere abakunzi ba Meddy ko bashobora
kongera kumva igihangano gishya cy’uyu muhanzi mbere y’uko 2026 irangira.