• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Imvururu n’umutekano muke bikomeje kugaragara mu gace ka Moyale, muri Ethiopia, byatumye umubare munini w’abaturage bahunga igihugu cyabo bakerekeza muri Kenya, aho bahanganye n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ritangaza ko abantu bagera ku 50.000 bamaze kwambuka umupaka wa Ethiopia berekeza muri Kenya, mu gihe imibare yari yatangajwe mbere n’inzego z’ibanze yagaragazaga ko bari 36.000. Kuri ubu, ibikorwa byo kwandikisha impunzi no kugenzura umubare wazo biracyakomeje.

Aba baturage bahunze bakirwa munkambi z’agateganyo zirimo amashuri n’insengero, mu gihe abandi bacumbikirwa n’imiryango yabo ndetse n’abaturage bo mu bice bagezemo.

Mu nkambi ya Al Huda, ubuzima bw’impunzi buracyari mu buzima bugoye, cyane cyane ku bijyanye no kubona amazi meza n’aho kuba.

Umwe mu bahunze witwa Fatuma Ahmed, umaze iminsi 12 yaravuye mu rugo rwe, yavuze ko inzu zabo zatwitswe ndetse ko hari abo mu muryango we batandukanye na bo ubwo bahungaga.

Yagize ati: “Amazu yacu yaratwitswe, kandi ubwo twahungaga twatandukanye na bamwe mu bagize imiryango yacu.”

Nubwo avuga ko ubu yumva afite umutekano, agaragaza ko ibikoresho n’ibiribwa bihari bidahagije kugira ngo babashe kubona ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi.

Undi witwa Ibrahim Ali Hassan, ufite abana batatu, na we yavuze ko yabuze amakuru y’umuryango we nyuma yo guhunga umutekano muke wari wugarije aho yari atuye.

Ku bufatanye n’inzego za Leta ya Kenya, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) rikomeje guhuza ibikorwa by’ubutabazi n’imiryango itandukanye, irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bimukira (IOM), UNICEF, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) ndetse na Croix-Rouge yo muri Kenya.

Ubufasha bwibanzweho burimo gutanga ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by’isuku, serivisi z’ubuvuzi n’ubuhungiro, ndetse no gufata ingamba zo gukumira indwara zandura zishobora gukwirakwira mu nkambi zicumbikiye umubare munini w’abantu.

Kubera uburemere bw’ibibazo izi mpunzi zihanganye na byo, abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubutabazi batangaje ko hakenewe inkunga ingana na miliyoni 8,9 z’amadolari ya Amerika, azifashishwa mu gufasha abantu bagera ku 50.000.

Amakimbirane yatumye aba baturage bahunga yatangiye gufata indi ntera ku wa 18 Ukwakira, ubwo habaga guhangana gukomeye kwaturutse ku ifungurwa ry’ibiro by’ubuyobozi bw’akarere ka Somali ndetse no kuzamura ibendera ryako mu gace ka Moyale muri Ethiopia, kari mu gice kitavugwaho rumwe.

Umujyi wa Moyale ugabanyijemo ubuyobozi bw’uturere twa Oromia na Somali, ukaba umaze igihe mu makimbirane ashingiye ku mbibi n’ubutaka hagati y’abaturage bo muri ibyo bice.

Muri ayo makimbirane hagaragaramo cyane amatsinda y’abaturage ba Borana, bakomoka mu bwoko bw’Aboromo, n’aba Garre, bakomoka mu bwoko bw’Abasomali.

Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke muri ako karere, umubare w’abaturage bahungira muri Kenya ukomeje kwiyongera, bikaba byongera igitutu ku bushobozi bw’iki gihugu bwo kwakira impunzi no ku bikorwa by’imiryango itanga ubutabazi hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments