• Ikoranabuhanga / MURANDASI

MTN Rwanda, Ikigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda, cyasinye amasezerano y’umwaka n’ikigo cya Girl Teck Ventures agamije gufasha abana b’abakobwa by'umwihariko abo mu bice by’icyaro kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ni amasezerano yasinywe muri gahunda ya “MTN Tujyanemo” aho iyi sosiyete ifite gahunda yo kujyana n’abakiriya bayo mu cyerekezo gishya cy’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya.

Mu rwego rwo kujyana na bose ntawe usigaye, MTN Rwanda yasinyanye amasezerano y’umwaka umwe n’ikigo cya Girls Tech Ventures aho bazafatanya mu gutanga amahugurwa ku bakobwa bo mu bice by’icyaro mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no kubafasha kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Telephone na Computer.

Muri gahunda yo gutanga inkunga ku mishinga ifite impinduka nziza, MTN Rwanda yatangaje ko Girls Tech Ventures basinyanye aya masezerano bazayigenera inkunga igera kuri miliyoni 50 Frw, hagamijwe kuyifasha kwagura ibikorwa no kugera ku bantu benshi.

Alain Numa ukora mu ishami rishinzwe gufatanya no gutera inkunga imishinga itandukanye mu rwego rwo guteza imbere abaturage, avuga ko “MTN Tujyanemo” ari umushinga batangije uyu mwaka n’ubwo bari basanzwe bafite abo bakorana ariko bashyize ku isoko umwanya wo guhatanirwa kugira ngo barebe abantu bafite imishinga yateza imbere abantu benshi hanyuma bayitere ikunga.

Avuga ko ku nshuro ya mbere hakiriwe imishinga 302 y’abifuzaga guterwa inkunga na MTN hanyuma ibikorwa byabo bikagera kuri benshi ariko nyuma yo gusuzuma baza gusanga umushinga wa Girls Tech Venture ari wo mushinga uhiga indi yose.

Mu byo bazakora, Alain Numa yagize ati: “Iyi gahunda izamara umwaka wose kandi izaba ifite ibikorwa bitandukanye by’amasomo no guhugura abantu batandukanye, ibyo bikorwa bikaba bizatugeza ku bagenerwabikorwa 6,100.”

Yasobanuye ko nka MTN nabo bazagira uruhare mu kwigisha abagore n’abakobwa uburyo bw’ikoranabuhanga ryibanze mu buzima kandi ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo MTN Rwanda ibashe gutanga ibikoresho nkenerwa nka Computer.

Umuyobozi wa Girls Tech Ventures, Mukamusonera Dative yavuze ko aya masezerano basinye na MTN azabafasha guhugura abakobwa 600 muri Hubs ziri mu byaro aho bazabahugura ku ikoranabuhanga, abagore 2500 bakora ubucuruzi buciriritse ndetse n’abanyeshuri 3,000 bazava mu bigo 20 byo mu Burasirazuba.

Girl Tech Ventures ni umuryango ukorera mu Rwanda ufite intego yo gufasha abakobwa n’abagore kugira ubumenyi n’amahirwe angana n’ay’abandi mu ikoranabuhanga.

Wibanda cyane cyane ku bakobwa bo mu bice by’icyaro, aho usanga hari imbogamizi zijyanye no kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, internet n’amahirwe yo kwiga amasomo ajyanye na siyansi n’ikoranabuhanga (STEM).

 




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments