• Imikino / FOOTBALL


Zaher, umwana w’imyaka 13 y'amavuko ukomoka muri Sudani wacitse amaguru yombi mu gitero cya drone mu ntambara imaze igihe muri icyo gihugu, yagize ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kwakira ubutumwa bwa videwo bw’umukinnyi w’umupira w’amaguru akunda, Vinícius Júnior ukinira Real Madrid yo muri Espagne.

Zaher yakomerekejwe n’igitero cya drone mu mwaka wa 2024, ubwo yari kumwe na nyina mu mujyi wa Khartoum, ahari hakomeje imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF).

Nyuma yo gucibwa amaguru yombi, uyu mwana yabwiye BBC ko atigeze areka kurota ko umunsi umwe azongera kugenda ndetse agakina umupira w’amaguru, nubwo yari yahuye n'ingaruka zikomeye z'intambara.

Nyuma y'ubukangurambaga bwo kumushakira ubufasha bwakozwe n'abantu batandukanye hirya no hino ku isi, Zaher yajyanywe i Cairo mu Misiri kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye.

Amaze amezi menshi akurikiranwa n'abaganga ndetse ahabwa ubuvuzi bumufasha kongera gukoresha umubiri we (physiotherapy), ubu ashobora kugenda yifashishije amaguru y’amakorano.

Yanatangiye gusubira mu bikorwa bimwe na bimwe yahozemo mbere yo gukomereka.

Ibyishimo bye byarushijeho kwiyongera ubwo yakiraga ubutumwa bwa videwo bwa Vinícius Júnior.

Muri ubwo butumwa, uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil yamushimiye ubutwari n'imbaraga agaragaza mu guhangana n'ibyamubayeho, amusaba gukomeza kwizera no gukurikirana inzozi ze.

Vinícius yanamutumiye muri Espagne kugira ngo azarebe umukino wa Real Madrid ndetse babonane, banamarane igihe.

Zaher ntiyahishe amarangamutima ye amaze kubona ubwo butumwa, asaba ko bageza ku mukinnyi ubutumwa bugira buti: "Mumbwirire Vinícius ko ndamukunda cyane. Ubutumwa bwe bwankoze ku mutima."

Abaganga n'abantu bagize uruhare mu kumwitaho bavuga ko Zaher amaze kugira impinduka zikomeye, haba ku mubiri ndetse no mu buryo yakira ubuzima bushya.

Nyuma yo guhabwa ubuvuzi, Zaher na nyina basubiye i Khartoum, nubwo Sudani ikomeje guhura n'ibibazo by'umutekano biterwa n'intambara.

Abamufashije n'abakomeje kumushyigikira bizeye ko inkuru ye izafasha isi kurushaho kwita ku bana benshi bo muri Sudani bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n'iyi ntambara.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments