Umutoza w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza, Stephen Constantine, yagarutse ku rugendo rwe rwo gutoza amakipe n’ibihugu bitandukanye ku isi, agaragaza uko yageze mu Rwanda, imbogamizi yahuye na zo mu kazi ke ndetse n’imigambi afite mu guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Mu
kiganiro yagiranye n’urubuga rwa GOAL, mu kiganiro cyihariye cyiswe Brits
Abroad, Constantine yavuze ko urugendo rwe mu mupira w’amaguru rwamunyujije mu
bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chypre, Nepal, Malawi,
Sudani, u Buhinde, Pakistan ndetse n’u Rwanda aho atuye muri Kigali.
Urukundo
rw’umupira w’amaguru rwatangiye akiri muto
Constantine
yavuze ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru mu ntangiriro z’imyaka ya 1970,
ubwo yajyaga kureba umukino wahuje Tottenham na Arsenal, amakipe yo mu
Bwongereza.
Nubwo
se yari umufana wa Tottenham, we yakunze Arsenal kuva icyo gihe, ndetse avuga
ko ari umufana wayo ukomeye.
Yagerageje amahirwe yo kuba umukinnyi wabigize umwuga, abanza gukora igeragezwa muri Chelsea na Millwall, ariko ntiyabasha kubona amasezerano y’akazi muri ayo makipe.
Nyuma
yaje gukinira ikipe ya AEL Limassol yo muri Chypre, ajya no muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika aho yakiniye Pennsylvania Stoners ndetse na New York
Freedoms.
Yaje
kugira imvune yo mu ivi izwi nka ACL, bituma atangira gutekereza ku bundi buryo
yakomeza kubamo mu mupira w’amaguru, ahitamo kwiga ibijyanye n’ubutoza.
Constantine
yavuze ko kugira ngo agere ku nzozi ze yakoze imirimo itandukanye, irimo
gukaraba amasahani muri resitora, gukora mu bwubatsi ndetse no gucuruza indabo
muri gari ya moshi yo mu mujyi wa New York.
Yavuze
ko yamaze imyaka icumi muri Amerika, kuva mu 1982 kugeza mu 1992, ari na ho
yatangiriye kubona impamyabumenyi zitandukanye z’ubutoza.
Uko
yahise ajya gutoza muri Nepal
Constantine
yavuze ko amahirwe yo kujya gutoza muri Nepal yayabonye mu buryo atari yiteze.
Icyo
gihe yari muri Amerika, ariko yari asanzwe yohereza umwirondoro we (CV) ku
bantu n’inzego zitandukanye bashoboraga kumuha akazi ko gutoza, atitaye ku
gihugu biherereyemo.
Umunsi
umwe, ahagana saa cyenda z’ijoro, yakiriye telefone y’umugabo witwa Ganesh
Thapa wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nepal, amusaba
kujya gutoza ikipe y’igihugu.
Nubwo Constantine yabanje kumubwira ko ari muri Amerika kandi ko adashobora kugenda ako kanya, Thapa yamubwiye ko bazamushakira itike y’indege.
Icyamutangaje kurushaho ni uko nyuma y’igihe gito bamuhamagaye bamubwira ko agomba guhaguruka uwo munsi. Yahise ava mu Bwongereza yerekeza i Kathmandu, umurwa mukuru wa Nepal, atangira urugendo rushya mu mwuga w’ubutoza.
Ibyo
yagezeho ubwo yatozaga mu Buhinde
Constantine
yavuze ko yagiye gutoza mu Buhinde inshuro eshatu, aho yagiye ahura
n’inshingano zitandukanye haba ku rwego rw’ikipe y’igihugu ndetse no ku makipe
asanzwe.
Mu
nshuro ya mbere, yayoboye ikipe y’u Buhinde mu marushanwa atandukanye, irimo
igikombe cya LG Cup cyabereye muri Vietnam, aho yagejeje ikipe ku mukino wa
nyuma, ikaza gutsinda Vietnam ibitego 3-2.
Yavuze
kandi ko ikipe y’u Buhinde yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino ya Afro-Asian
Games muri icyo gihe.
Mu
nshuro ya kabiri, yagarutse gutoza ikipe y’igihugu y’u Buhinde, ayifasha
kwegukana irushanwa rya SAFF, Intercontinental Cup ndetse inabona itike yo
gukina igikombe cya Aziya.
Yavuze
ko mu ikipe yari afite harimo abakinnyi bakiri bato, ku buryo impuzandengo
y’imyaka yabo yari 23 n’amezi atandatu.
Mu nshuro ya gatatu, yatoje East Bengal, imwe mu makipe azwi cyane mu Buhinde. Yasanze ifite ibibazo by’amikoro n’abakinnyi bake, ariko avuga ko yashyizeho umusingi watumye igera ku mubare w’amanota utari warigeze ibona mu mateka yayo muri shampiyona ya Indian Super League (ISL).
Imibereho
ye mu Rwanda n'imigambi yo guteza imbere umupira w'amaguru
Constantine
yavuze ko kuva yagera mu Rwanda yagerageje kumenyera umuco w’Abanyarwanda,
ndetse ko yatangiye no kwiga Ikinyarwanda.
Yavuze
ko azi amagambo amwe n’amwe arimo “Mwaramutse” na “Mwiriwe”, nubwo yemera ko
uru rurimi rugoye kandi ko agifite urugendo rwo kurwiga.
Yasobanuye
ko umuntu utoza ikipe y’igihugu akwiye kuba mu gihugu atoza kugira ngo amenye
neza uko umupira uhagaze, amenye abakinnyi ndetse anashishikarize abakina
imbere mu gihugu gushaka amahirwe yo kuzamuka mu rwego rw’umupira w’amaguru.
Constantine
yavuze ko inshingano afite mu Rwanda zitagarukira ku ikipe nkuru y’igihugu
gusa, kuko areberera n’amakipe y’abato guhera ku batarengeje imyaka 15.
Mu
rwego rwo kubaka umusingi w’umupira w’amaguru, yavuze ko yazanye Nicholas
de-Long ushinzwe iterambere ry’abakinnyi bakiri bato, kugira ngo afashe mu
gucunga no guteza imbere ibyiciro by’urubyiruko.
Yavuze
kandi ko yashyizeho uburyo bwo gushakisha abakinnyi bafite impano hirya no hino
ku isi, aho afatanya na Derek Bragg ukomoka mu Bwongereza.
Yavuze
ku ntsinzi y'Amavubi y'abatarengeje imyaka 17
Mu byo Constantine yagarutseho, harimo n'uko ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 17 yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 17 ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Yashimangiye
ko iyo ntsinzi yavuye mu mbaraga zashyizwe mu kubaka umupira w'amaguru w'abato,
avuga ko ari intangiriro y'impinduka yifuza kubona mu mupira w'amaguru w'u Rwanda.
Yibukije
kandi ko muri Werurwe 2026, u Rwanda rwatsinze Grenada na Estonia mu mikino ya
FIFA Series, avuga ko ibyo ari bimwe mu bimenyetso by'iterambere ry'ikipe
y'igihugu.
Yavuze
ku myitwarire y'abakinnyi n'umuco w'Abanyarwanda
Constantine
yavuze ko ikintu aha agaciro mu kazi ke ari imyitwarire, kubahiriza igihe,
kwiyubaha no kubaha ikipe umuntu akinira.
Yasobanuye
ko atagamije guhindura umuco w'Abanyarwanda, ahubwo ko intego ye ari ugufasha
kuzamura umuco w'umupira w'amaguru mu gihugu, yubaha imico n'imigenzo y'aho
atuye.
Yavuze
ko hari imbogamizi yagiye ahura na zo mu kazi, zirimo ibikoresho bidahagije,
gutinda mu ngendo ndetse n'ibibazo by'imitegurire y'amakipe mu gihe yagiye mu
marushanwa mpuzamahanga.
Yatanze
urugero rw'urugendo rwabatwaye amasaha 72 bava muri Cape Verde, bakamara iminsi
ibiri muri Sénégal bategereje gukomeza urugendo.
Nubwo
hari izo mbogamizi, yavuze ko iyo yiyemeje gukora ikintu agikora yitanga uko
ashoboye kose.
Stephen Constantine akomeje kugaragaza ko intego ye mu Rwanda ari ukubaka umupira w'amaguru uhera mu bana bato, kugira ngo igihugu kigire abakinnyi bashobora kugera ku rwego rwo hejuru no guhangana mu marushanwa mpuzamahanga.
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Stephen Constantine, yavuze ku rugendo rwe rudasanzwe rw'ubutoza kuva i Londres kugera i Kigali