• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Papa Léon XIV kuri uyu  wa Gatatu mu gitondo yasuye gereza ya Devoto iherereye mu nkengero z’umujyi wa Buenos Aires muri Argentine, mu rwego rwo gutangira ibikorwa bye bya nyuma mu ruzinduko yagiriraga muri icyo gihugu.

Iyi gereza nini ya Leta ni imwe mu zari zisanzwe zisurwa na Papa François, wayisuraga kenshi ku wa Kane Mutagatifu, aho yajyaga gukorera imfungwa umuhango wo kuzoza ibirenge.

Gereza ya Devoto yafunguwe mu 1927, ikaba yaracumbikiye abantu benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cy’igitugu cya gisirikare cyaranze Argentine mu myaka ya za 1970 na 1980. Biteganyijwe ko izafungwa mu gihe cya vuba, aho imfungwa zisigaye zizimurirwa mu yindi gereza nshya.

Mu ruzinduko rwe, Papa Léon XIV yaganirije imfungwa zigera kuri 70 z’abagabo, benshi muri bo bakaba bari hafi kurangiza ibihano byabo no kongera kwinjira mu buzima busanzwe bw’umuryango  n’igihugu. Yari aherekejwe n’umuyobozi ushinzwe iyobokamana muri gereza ndetse na Arikiyepiskopi wa Buenos Aires, Musenyeri Jorge Ignacio García Cuerva.

Papa ntiyahishe ibyishimo byo guhura n’izi mfungwa, nyuma yo kumva ubuhamya bw’abagororwa batatu ari bo Cristian, Maximiliano na Reinaldo.

Mu butumwa bwe, yibanze ku nsanganyamatsiko y’imbibi umuntu agira mu buzima ndetse n’ubushobozi bwo kwihana no guhinduka. Yavuze ko kumenya aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira ari kimwe mu bintu abantu bose bahuriyeho bitewe n’imiterere y’ubuzima bwa muntu.

Yagaragaje ko muri sosiyete hakunze kugaragara imyumvire ifata aho ubushobozi bw’umuntu bugarukira nk’intege nke zigomba gukosorwa, aho abantu bashishikarizwa kumva ko bashobora gukora ikintu cyose kandi ko nta cyo badashobora kugeraho.

Papa yavuze ko iyi myumvire ishobora kugaragarira mu bikorwa bibi birimo kumva ko ibiyobyabwenge biha umuntu imbaraga zidasanzwe, gukoresha amafaranga yinjijwe mu buryo bworoshye kandi butemewe, gukoresha urugomo ku bantu badafite ubushobozi bwo kwirwanaho ndetse no kwirengagiza amategeko bitewe na ruswa.

Yasobanuye ko ibikorwa bibi byangiza sosiyete n’ubuzima bw’abantu benshi, rimwe na rimwe bikagera ku rwego rwo kwambura umuntu ubumuntu.

Icyakora, yashimangiye ko n’iyo umuntu yaba yarakoze amakosa akomeye, atagomba kubura icyizere cyo guhinduka, kuko Imana ikomeza kumuha amahirwe yo kwihana, kwiyunga n’abandi no kongera kubaka ubuzima bwe.

Yifashishije inyandiko ye y’inyigisho yise Magnifica Humanitas, agaragaza ko muri buri muntu hakomeza kubamo urumuri rw’icyizere rushobora kongera kwaka binyuze mu buntu bw’Imana.


Papa Léon XIV yahaye ubutumwa bwo gukomeza kugira icyizere imfungwa zitegura kurangiza ibihano byazo, azibwira ko nubwo zaba zarahuye n’ibibazo bikomeye cyangwa zarakoze amakosa akomeye, igihe zirimo ari amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Yagize ati: “Ndetse no hagati mu bibi, mu bubabare no mu gutsindwa bikomeye mwaba mwarahuye na byo cyangwa mwarateje abandi, iki gihe murimo ni umwanya wihariye wo kongera gutangira ubuzima bwanyu.”

Yongeyeho ko kwiyunga no guhinduka bisobanuye ubushobozi bwo kureba ibirenze imipaka umuntu aba agezeho mu buzima.

Papa yakomeje avuga ko igihe umuntu yemeye ukuri ku mbibi ze, bitamugira umuntu udafite agaciro, ahubwo bimufasha kumenya Imana no kurushaho kwegera abandi.

Yagaragaje ko yumva uburemere bw’ubuzima bw’imfungwa, cyane cyane izafungiwe ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Ntekereza ku majoro murara mudasinziriye, mutekereza ku bo mu miryango yanyu cyangwa ku bantu mwaba mwarababaje.”

Yavuze kandi ko azi uburemere bwo kuba umuntu adashobora gusohoka uko abyifuza, kutabasha guhobera abana be buri munsi ndetse no kwamburwa ubundi burenganzira n’ubwisanzure yari asanzwe afite.

Nubwo bimeze bityo, Papa yavuze ko gereza idakwiye gufatwa gusa nk'ahantu abantu bafungirwa, kuko ishobora no kuba ahantu habera impinduka zikomeye mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Gereza na yo ni ahantu habera impinduka zikomeye, kwihana, gukura mu mitekerereze, kwiga, kumenya imyuga mishya no kunguka ubumenyi.”

Ubu butumwa bwahuriranye n'ubuhamya bwatanzwe mbere na Reinaldo, ufite imyaka 44, warangije igihano cye ndetse akabasha kongera kubaka ubuzima bwe. Yavuze ko kuri ubu yumva akunzwe n’Imana nk’umwana wayo.

Papa yanagarutse ku miryango y’imfungwa, avuga ko na yo ikeneye kubona ibimenyetso by’icyizere bizayifasha gukomeza ubuzima, mu gihe itegereje ko abayo bafunguwe bongera kuyisanga.

Yashimangiye ko ku bw’ubuntu bw’Imana bishoboka kuva mu mwijima w’icuraburindi umuntu akagera ku rumuri rw’icyizere, kandi ko izo mpinduka zitagarukira ku muntu wafunzwe gusa, ahubwo zigera no ku muryango we, abakozi ba gereza ndetse na sosiyete muri rusange.

Papa Léon XIV yanashimiye abakozi bakora muri za gereza n’abashinzwe ibikorwa by’iyobokamana bifasha imfungwa, avuga ko na bo bashobora rimwe na rimwe gucika intege cyangwa kumva ko nta cyo bashobora guhindura imbere y’ibikorwa by’urugomo n’ibindi bibazo byugarije gereza.

Yavuze ko nubwo bahura n’izo mbogamizi, bishobora no kubabera amahirwe yo gukura no kurushaho kunoza inshingano zabo.


Mu gusoza, Papa Léon XIV yibukije abantu ko gusura imfungwa ari kimwe mu bikorwa by’impuhwe buri wese ahamagarirwa gukora, nk’uko Papa François na we yabigarukagaho.

Yahamagariye inzego z’ubutabera n’iz’umutekano muri Argentine, ndetse n’abaturage bose, gushyigikira ibikorwa bigamije kubaka sosiyete nziza, kwita ku bana no kurinda urubyiruko kugira ngo rutishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Yagize ati: “Turi umwe mu muryango w’abantu bose. Dukwiye gushyigikira ibifitiye bose akamaro, by’umwihariko tukita ku bana bacu n’urubyiruko, tukabatoza indangagaciro nyazo, tukabarinda kugira ngo batagwa mu mitego y’ubugizi bwa nabi.”

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments